Paper Talk[Europe]: Ederson Moraes agiye kwerekeza muri Saudi Arabia, Manchester United igiye kugura umukinnyi utozwa na Jose Mourinho w’umuhanga cyane!
Manchester United ikomeje umugambi wayo wo kugurisha umunya-Sweden wayo myugariro Victor Lindelof, 29, muri iy’impeshyi ndetse izumva ubusabe bwa bifuza gutwara Christian Eriksen Umunya- Denmark w’Imyaka 32 ukina hagati mu kibuga. (Manchester Evening News)
Chelsea yamaze kwinjira muri gahunda yo guhanganira Umufaransa ukina hagati mu kibuga w’Imyak 19 Desire Doue dore ko hari n’amakipe yandi menshi arimo kumwifuza nka Tottenham, Bayern Munich ndetse Paris St-Germain ,uyu musore asanzwe akinira ikipe ya Renne . (L’Equipe – in French)
Manchester United irakifuza gutwara umusore w’Ikipe ya Brentford Ivan Toney, 28, rutahizamu w’abongereza witeguye nawe kwerekeza mu ikipe ya Manchester United . (Christian Falk via Mail)
Ikipe ya Como iherutse kuzamuka mu cyiciro cyambere muri shampiyona y’abataliyani “Italian Serie a” birasa nkibyarangiye igiye gusinyisha Raphael Varane, 31, myugariro w’umufaransa watandukanye na Manchester United muri iy’impeshyi . (Fabrizio Romano)
West Ham United yagaragaje ko yIfuza gutwara Umunya-Netherlands mababa Steven Bergwijn w’imyaka 26, gusa nanone ikipe ya Marseille ndetse n’amakipe yo muri Saudi Arabian nayo arifuza gutwara uyu musore w’Ikipe ya Ajax. (De Telegraaf – in Dutch)
Ikipe ya Atletico Madrid yo mu gihugu cya Esipanye y’iteguye guha ikipe ya AC Milan uburenganzira bwo gusinyisha Alvaro Morata, 31, nyuma y’Imikino y’Igikombe cy’Uburayi gahunda iratangira . (Calciomercato – in Italian)
AC Milan ikomeje no kwiruka cyane ku Umudage rutahizamu Niclas Fullkrug, 31, usanzwe akinira ikipe ya Borussia Dortmund . (Sky Germany – in German)
Manchester United irashaka kubanza kurangiza gahunda yo kugurisha mababa wayo w’Imyaka 24 Jadon Sancho hanyuma ibone gutwara umusore w’Ikipe ya Fenerbahce Ferdi Kadioglu, 24, ukomoka mu gihugu cya Turkey gusa aranifuzwa cyane n’ikipe ya Arsenal. (Teamtalk)
Everton, West Ham United ndetse na Newcastle United zishobora kubura umukinnyi zose zifuzaga Federico Gatti w’imyaka 26, dore ko we umutima we wose uri kukwerekeza muri Juventus yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. (Tuttosport)
Umunya-Portugal akaba na myugariro Nuno Tavares, 24, agiye kwerekeza mu ikipe Lazio mu buryo bw’intizanyo avuye muri Arsenal . (Fabrizio Romano)
Leicester City yiteguye gutanga agera kuri £21.5m ku mukinnyi wa Juventus Matias Soule, 21 akaba ari Umunya- Argentine. (Gazzetta dello Sport via Football Italia)
Umufaransa Allan Saint-Maximin w’imyaka 27, akaba mababa w’Ikipe ya Al-Ahli yo muri Saudi Arabia agiye kwerekeza kwa Jose Mourinho muri Fenerbahce . (Yagız Sabuncuoglu)
Arsenal, Manchester United na Aston Villa zose zirifuza gutwa umusore w’Ikipe ya Girona Umunya- Ukraine Viktor Tsygankov ufite imyaka 26 akaba akina kuruhande yataka. (AS – in Spanish)
Nottingham Forest yamaze gufungura ibiganiro n’ikipe ya Fiorentina kugirango ibagurishe Umunya-Serbia akaba na myugariro Nikola Milenkovic, 26. (Gianluca di Marzio)
Manchester City yamaze kwakira ubusabe bwa mbere bw’amafaranga bungana na £25m buvuye mu makipe yo muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia kuri Ederson Santana de Moraes w’Imyaka 30 akaba umunyezamu w’Ikipe y’igihugu ya Brazil. (HITC)