u Rwanda na Kenya byasabwe gutanga ubusobanuro bwimbitse ku ishimutwa rya Yusuf Ahmed Gasana
impuguke zigenga z’umuryango mupuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu zavuze ko Kenya n’u Rwanda bigomba gutanga ubusobanuro bujyanye no n’ishimutwa rya Yusuf Ahmed Gasana .
Ku ya 30 Gicurasi 2023, nibwo bivugwa ko Gasana yashimuswe ubwo yari iwe i Nairobi,agashimutwa n’abantu batamenyekanye kugeza ubu akaba ntawuzi irengero rye ,kuva icyo gihe Umuryango wa Gasana ntiwahwemye kumenyesha ibura rye abategetsi ba Kenya, ariko nta gisubizo wigeze ubona.
Mu buryo bwihutirwa , Itsinda ry’umuryango w’abibumbye ryita ku ibura rya hato na hato ry’abakozi cg impunzi rirebera ryagejeje iki ikibazo cye kuri guverinoma ya Kenya ndetse no muri raporo ryagejeje ku kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu muri Nzeri 2023 ,yari yerekeye ishimutwa rya Gasana bivugwa ko ryakozwe n’abakozi ba Leta gusa kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere.
Madame Mary Lawlor ,umunyamabanga wihariye w’umuryango w’abibumbye uharanira uburenganzira bwa muntu yagize ati:“Nandikiye Guverinoma ya Kenya n’u Rwanda kugira ngo menye amakuru y’ibanze ku ibura rye, aho aherereye ndetse nuko abayeho gusa ariko ntacyo bansubije.
Uyu Gasana yari umwe mu bagize umuryango w’impunzi ukorera mu gace ka Nairobi , uyu utarahwemye kurwanya gutaha kw’impunzi z’u Rwanda zitabishakaga avuga ko muri iki gihugu atari ahantu heza ho kuba ndetse ko batanubahiriza amahame y’uburengenzira bwa muntu .
Hagati ya Nzeri 2023 na Werurwe 2024, umuryango wa Gasana ngo wagezweho n’amakuru avuga ahantu hadasanzwe Gasana yaba afungiye dore ko yavugaga ko yari muri gereza rwihishwa mu Rwanda hamwe n’abandi bantu benshi kandi baruharwa bari batari bagezwa imbere y’inkinko zo muri iki gihugu. binavugwa ko Bikekwa ko Gasana ashobora kuba akekwaho kuvuga ko u Rwanda rutari igihugu gifite umutekano cyo guturamo nk’uko tubikesha ikinyamakuru social news.
Ibihugu byombi[Rwanda na Kenya] bivugwa muri iri tanagazo ryerekeye iri shimutwa bisabwe gukora iperereza ryihuse no gushakisha uwaburiwe irengero no kuryozwa ibyo byaha abazaba bafashwe n’iperereza bazaba bakoze mu maguru mashya nkuko itsinda rya APO mu izina rya Biro ya Komiseri Mukuru w’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) ryabitangaje.