HomePolitics

 Dore ikizakoreshwa arenga Miliyari 60Frw yasinywe n’u Rwanda n’u Butaliyani

Leta y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani zasinyanye amasezerano y’inkunga afite agaciro a Miliyoni 50 z’amayero agomba gukoreshwa mu iterambere ry’ibikorwa byo kubungabunga ikirere no guhangana n’imihindagurikire ya cyo.

kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024 nibwo aya masezerano yashizweho umukono ku mpande zombi ,aho kuruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi naho ubutaliyani bufite Minisitiri wa Minisiteri y’Ibidukikije no kubungabunga ingufu.

Bivugwa ko Iyi nkunga ya Miliyoni 50 z’Amayero, yacishijwe mu Kigega cy’u Butaliyani gishinzwe iby’ikirere, aho amasezerano yayo aje mu mugambi w’u Butaliyani wo gufasha Afurika mu bikorwa byo kubungabunga ikirere.

U Rwanda ruzungukira bikomeye muri uku kubona iyi nkunga kuko bizarufasha mu kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, ndetse no kurwanya ibitera ubushyuhe bukomeje kugariza Isi.

Nkuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ibitangaza , ivuga ko iyi nkunga izafasha cyane mu bikorwa bitandukanye birimo amavugurura mu nzego agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gushyiraho amategeko azatuma biva ku kuba amasigarakicaro ndetse aya mafaranga akabari nk’ingoboka yari ikenwe cyane gutuma u Rwanda rugera ku ntego ziyemejwe mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Nkuko Yusuf Murangwa ,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabitangarije tele 10 : “U Rwanda rwamaze gushyiraho ingamba mu kubungabunga ikirere, nk’uko biri mu cyerekezo cyarwo cy’iterambere nk’uko byagaragajwe n’ikigo cyacu cya NDCs (National Determined Contributions).

“U Butaliyani bubinyujije mu Kigega gishinzwe iby’Ikirere, bukomeje ingamba mu gufasha Umugabane wa Afurika. Nk’U Rwanda tuzashora imari mu igenamigambi risanzwe ari ingenzi cyane mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kugariza akarere.”

Iyi nkunga kandi ni kimwe muri byinshi bica amarenga y’imikoranire myiza ndetse no gutsura hagati y’ibi bihugu byombi nubundi wari usanzwe utarimo agatotsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *