Watch Loading...
HomePolitics

AMATORA 2024 : uko umunsi wa 16 wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abakandida Depite wagenze na gahunda y’umunsi ukurikiyeho [Inkuru yose ]

Uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bose batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Gakenke na Rulindo.Mu masaha ya saa yine nibwo yari ageze kuri site yari yateguwe mu murenge wa Kivuruga aho yari yateguwe anategerejwe n’abaturage benshi bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ye nk’uko n’ahandi byagiye bigenda.

Mpayimana Philippe,yasabye abaturage ba Gakenke ko bamugirira ikizere bakamutora kuko yiyumvamo ubushobozi bwo kuyobora igihugu,agendeye ku byagezweho maze nawe akongeraho ibindi by’ingenzi.

Umukandida phillipe yibanze kuri politiki y’ubuhinzi,ubworozi,bihura n’imiterere y’ibice yari arimo bya Gakenke maze yizeza abaturage kuzabateza imbere.

Yavuze ko azahindura byinshi mu bukungu , ibikorwaremezo, ubukerarugendo, umurimo no gukoresha neza igihe.anashimangira ko umurimo ariho hambere haba Ubukungu bw’igihugu kandi bushingiye ku baturage,aho bahangirwa imirimo maze ntibabe abashomeri.

Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane ubukorewe mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.

Yavuze ko ibi bizagerwaho binyuze mu gushyiraho amahoteli n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo ba mukerarugendo bazabone Aho baba mu bice Byose by’igihugu mu gihe azaba aje gusura cya Cyaro.

Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko nshingamategeko.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bye byo Kwiyamamaza, Philipe Mpayimana ejo ku wa Kabiri azafata ikiruhuko akomereze ibikorwa bye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Bugesera i Nyamata.

Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage benshi ba Bugesera yasabye ko yagirirwa ikizere agatorwa ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka bagatorerwa kujya mu nteko inshingamategeko kugira ngo bateze abanyarwanda imbere.

Frank yerekanye ko azagabanya inyungu ku nguzanyo Aho amabanki azashyira inyungu kuri 12% naho umusoro ku nyungu uzwi nka TVA uzava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Dr.Frank HABINEZA yibanze Kandi ku ngingo y’ubuzima aho yabwiye abaturage ko bishimiye ko babatoye bakagera mu nteko nshingamategeko kuko aribo basabye ko hajyaho za post de SantĂ© nubwo ubu zidakora neza kubera abakozi bake.

Ati”Ni muntora nkaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nzahita nshyiraho gahunda ituma za Post de SantĂ© zigira abakozi bahagije bityo serivisi z’ubuzima zikagera kuri Bose.

Frank yabwiye abaturage ba Bugesera Kandi ko ubutaka Ari ubwabo bityo natorwa azashyiraho itegeko riha abaturage ubutaka mu buryo bwa burundu Aho kugira ngo bube ubukode nk’uko uyu munsi bihagaze.

Nk’uko yabigarutseho Aho yagiye yiyamamariza, Frank yahamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kongerera agaciro mutuel de SantĂ© ifite n’ingano y’imiti ishobora kwishingira kugira ngo abaturage Bose bisange muri serivisi z’ubuzima.

Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo kumyanya yo munteko nshingamategeko umutwe w’abadepite ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka.

Dr.Frank HABINEZA n’abarwayanashyaka be,bateganya gukomeza ibikorwa byabo byo Kwiyamamaza ejo ku wa Kabiri tariki 09/07/2024 mu karere ka Gihumbi i Nyankenke.

Umukandida watanzwe nk’umuryango FPR Inkotanyi Dr.Paul Kagame yafashe akaruhuko nyuma yo kuba ejo ku cyumweru yari Ari Nyagatare na Kayonza.Umukandida Paul Kagame ategerejwe mu karere ka Gicumbi ejo ku wa 09/07/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *