Watch Loading...
HomePolitics

Dore icyo u Rwanda ruvuga ku bijyanye n’iseswa ry’amasezerano arebana n’abimukira yari hagati yarwo na leta y’ u Bwongereza

Ku nshuro ya mbere leta y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku bimaze iminsi bitangajwe na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer byerekeye amasezerano u Rwanda rwagiranye n’icyo gihugu arebana nikibazo cy’abimukira bivugwa ko yamaze guseswa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ariki 08 Nyakanga 2024 ,mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko rwamenye umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo gusesa amasezerano bafitanye na rwo yerekeye abimukira ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu nkuko byari ndetse bikanahabwa umugisha n’inteko zishinga amategeko z’impande zombi.

Nkuko iri tangazo ribiva imuzi n’umuzingo ,aho rigira riti : U Rwanda rwamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano ‘Migration and Economic Developmeny Partnership’, yari yamaze kunyura mu Nteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.

Kandi ruzakomeza gushishikazwa no gushaka ibisubizo by’ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira, birimo kubaha umutekano, agaciro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu Gihugu cyacu.

Ibi bije bikurikira itorwa rya Keir Rodney Starmer nka Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, aho uyu Kier utarahwemye kugaragaza ko adashyigikiye aya masezerano kuva kera na kare na mbere y’uko ajya muri uyu mwanya ahiritse Rish Sunak ,amaze gufata ubuyobozi yahise atangaza by’ikubagaho ko ahagaritse gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda igamije kohereza abimukira bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

ubu bufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda bwashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, ariko aza guhura n’imbogamizi z’abayarwanyije barimo n’Imiryango Mpuzamahanga irimo na UNCHR usanzwe ukorana n’u Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’impunzi, bituma Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ruyatesha agaciro.Yaje kuvugururwa na Guverinoma z’Ibihugu byombi mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho avuguruye yasubizaga impungenge zose zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Kurundi ruhande nanone iri tangazo ntirigaruka ku mafaranga u Rwanda rwabonye kubera iyi gahunda, gusa nanone hashingiwe ku byanditsemo bishobora kutoroha ko u Bwongereza bwasaba kuyasubizwa kuko ari bwo butubahirije iyi gahunda

Keir Rodney Starmer , Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza udokozwa ib’aya masezerano
Bamwe mu bimukira bagiye bazanwa mu Rwanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *