HomePolitics

KENYA : ni ibi ki byihishe inyuma y’ikiganiro Perezida Ruto yagiranye n’urubyiruko ruri kwigaragambya kuri X ?

Kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu ,Perezida wa Kenya Willam Ruto yagiranye ikiganiro n’urubyiruko ruri kwigaragambya ku urubuga rwa X bizwi nka “Space” ,aho baganiriye ku bibazo biri gutuma uru rubyiruko ruyoboka imihanda rukajya kwigagambya.

Perezida Ruto yabajijwe ibibazo bikaze n’abigaragambya, mu kiganiro mpaka cyabereye ku rubuga nkoranyambaga X. Ku nshuro ya mbere, yasabye imbabazi kubera ubugome bwa polisi bwagaragaye mu myigaragambyo iherutse kuba ndetse anasaba imbabazi kubera ishimutwa ry’abavugwa ko bateguye iyo myigaragambyo.

Mu cyumweru gishize, Perezida Ruto yahatiwe kureka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari kubera imyigaragambyo yateje ikibazo ku butegetsi bwe.

Iyo myigaragambyo yateguriwe mu mahuriro azwi nka ‘Spaces’ yo ku rubuga X. Ubwo buryo butuma abakoresha X bashobora gukora ikiganiro cy’amajwi mu buryo bw’ako kanya (cyangwa bwa ‘live’) hamwe n’abandi bakoresha urwo rubuga.

Icyo kiganiro cya Ruto cyo kuri X cyo ku wa gatanu, cyiswe ganira na perezida, cyatangiye gicyerereweho isaha imwe irenga. Ibibazo bya tekinike byagabanyije igihe cy’icyo kiganiro mpaka cyari cyitezwe kumara amasaha atatu.Ariko cyabaye umwanya wo kuganira nta guca ku ruhande, abantu barenga 150,000 bateze amatwi – bamwe bita perezida umubeshyi ndetse bamushinja kutishyira mu mwanya w’abandi ngo yumve akababaro kabo. Yabasubije ashikamye.

Yasezeranyije kwirukana abategetsi bose bafite uruhare muri ruswa, yongeraho ati:”Ndabyemera ko bamwe mu bategetsi bacu bagaragaza ubukire bwinshi buteye ishozi ndetse narabahamagaye kuri telefone ubwanjye mbagira inama y’uko bakwiye kwitwara. Nzakora ibirenzeho.”

Akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Kenya, gaterwa inkunga na leta, kagereranya ko abantu barenga 40 bapfuye mu myigaragambyo, benshi muri bo bapfa ku munsi uwo mushinga w’itegeko wemezwaga n’abadepite mu cyumweru gishize.

Ariko muri icyo kiganiro cyo kuri X, Ruto yashinje abantu bamwe “batagira icyo bitaho” gukabya umubare w’abantu biciwe mu myigaragambyo iherutse kuba, avuga ko umubare w’abapfuye ari abantu 25.

Yemeje ko uwo mushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wakuweho. Abigaragambya bari bafite ubwoba ko ushobora gukomeza ugahinduka itegeko nyuma y’iminsi 21 kuko wari wemejwe n’inteko ishingamategeko.

Ariko Perezida Ruto yashyigikiye ibyari biteganyijwe byinshi byo muri uwo mushinga, avuga ko byinshi byumviswe nabi ndetse ko byari bigamije guteza imbere ubucuruzi bwo muri Kenya.

Izo nyongera zari ziteganyijwe ku misoro zari zigamije gufasha Kenya kugabanya umutwaro w’umwenda (ideni) urenga miliyari 80 z’amadolari y’Amerika.Imyigaragambyo ubu yahindutse iyo gusaba ko Ruto yegura, no gusaba ko abashinzwe umutekano baburanishwa ku bwicanyi bwakorewe abigaragambya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *