Watch Loading...
FootballHomeSports

Rayon sports yatangiranye imyitozo n’amasura mashya

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon sports yatangiranye imyitozo yo kwitegura imikino ya shampiyona yo mu mwaka w’imikino wa 2024 -2025 , n’amasura mashya ku kibuga cy’imyitozo cyayo giherereye mu nzove .

Ikipe ya Rayon sports muri iki gitondo ku kibuga cy’imyitozo isanzwe ikoreraho giherereye mu nzove cyikaba kijya kinakira imikino ya ekipe yabo y’abagore iramutse ikora imyitozo mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha wa 2024-25. Iyi kipe yambara ubururu n’umweru nayo ntitanzwe mu kwitabira urugamba rwo kwiyubaka kuko iyi kipe yagiye isinyisha abakinnyi kandi bakomeye banizera ko nta gihindutse bazayifasha kwitwara neza muri sezo itaha.

Amasura mashya yaragaye ku kibuga mu myitozo higanjemo n’ubundi amwe mu mazina asanzwe amenyerewe hano muri shampiyona y’ikiciro cya mbere nka Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier bakunze gutazira Seif,Ndikumana Patient,Ishimwe Fiston na Nshimiyimana Emmanuel . Nubwo aba aribo babonetse ku kibuga ntibikuraho ko iyi kipe yamaze kwibikaho myugariro ukina ku mpande watandukanye na ekipe ya Apr witwa Fitina Ombarenga ndetse n’uwitwa OUmar Gnign ukomoka mu gihugu cya Senegal baherutse gusinyisha.

Gikundiro nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo ,Umufuransa Jullien Mette ndetse akanavuga ko agomba gutwara iyi kipe mu nkiko za sipro ayishinza kutubahiriza ibyo bemeranije mu masezerano bijyanye no kumwivangira mu kazi ndetse n’ibindi byinshi uyu mufaransa yatangaje birimo kutagira amikoro ahagije byumwihariko mu mpera z’umwaka w’imikino ndetse n’uburyo budahamye bwo gushaka abakinnyi ,iyi kipe magingo aya nta mutoza mukuru dore ko umukino wari wiswe umuhuro mu mahoro banganijemo n’ikipe ya Apr ubusa ku ubusa iyi ikipe yagaragaye irimo itozwa n’umutoza mukuru wa ekipe yabo ya abagore .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *