Amabara y’umweru na kaki niyo azifashishwa mu matora ya perezida n’abadepite

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yatangaje ko muri aya matora y’abadepite n’aya perezida hazifashishwamo amabara ya kaki n’umukara ku mpapuro z’itora.
Izi mpapuro z’itora mu matora yombi , zizaba zifite amabara abiri atamenyerewe ariyo Umweru na Kaki. Ibinyujije ku rukuta rwayo rw’icyahoze ari twitter rwabaye X iyi komisiyo yatangaje ko mu matora y’abadepite hazakoreshwa ibara rya Kaki mu gihe aya Perezida hazakoreshwamo umweru amatora ateganyijwe taliki 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari hanze y’Igihugu na taliki 15 Nyakanga 2024 kubari mu Rwanda.
Izi mpinduka zije ziyongera kukuba aya amatora yarahurijwe hamwe Kandi akazabera mu cyumba kimwe cy’itora.Biteganyijwe ko uzatora azagera ahateganyirijwe gutorerwa yakirwe n’umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora, arebe ko ugiye gutora yujuje ibisabwa birimo indangamuntu.
icyiciro cya kabiri, ni ukugenzura ko uje gutora ari kuri liste y’itora, nibasanga abyujuje ahabwe urupapuro rw’umweru rwo gutoreraho Perezida wa Repubulika.
Nyuma yo guhabwa urwo rupapuro azajya ahiherereye hateganyijwe atore ateye igikumwe cyangwa avivuye akoresheje ikaramu.
Nasoza akazajya asohoka mu bwihugiko ajye gushyira urwo rupapuro yatoreyeho mu gasanduku gafite umufuniko w’umweru kagenewe gushyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.
Ku muntu umaze gutora Perezida kandi, arongera agahabwa urupapuro rufite ibara rya kaki rugenewe gutoreraho abadepite, yinjire mu bwihugiko bwa kabiri atore Abadepite akoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura akoresheje ikaramu.
Nyuma yo gutora, uwatoye azasohoka mu bwihugiko ajyane urupapuro yatoreyeho Abadepite mu gasanduku gafite umufuniko w’umukara, gashyirwamo impapuro zatoreweho Abadepite.Nyuma yo gutora Perezida n’Abadepite, uwatoye azashyirirwaho wino yabugenewe ku rutoki, ahasigaye asohoke mu cyumba cy’itora.
Magingo aya Abakandida bahatanye ku mwanya wa Perezida , harimo Chairman wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Phillipe umukandida wigenga.