HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Mangwende munzira zo kubona undi mu dende, Mbwana Ally Samatta  wa banya Tanzania agiye gukina hamwe na Cristiano Ronaldo!

Umunya-South Africa Fadlu Davids w’imyaka 43 niwe uzaba umutoza mushya w’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania  guhera umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko iy’ikipe ikomeje kwitara n’abi cyane dore ko imaze imyaka itatu nta gikombe cya shampiyona itwara byose byikubirwa n’ikipe ya Young Africans.(#Micky Jr)

Kuri uy’u wambere  hateganyijwe  umukino w’ishiraniro hagati y’ikipe ya Raja na AS FAR ikinamo umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” mu gikombe cy’Igihugu  “Throne Cup ” nyuma y’uko Raja itwaye icya shampiyona umusifuzi uzasifura uy’Umukino yamaze kumenyekana y’itwa Rédouane Jiyed.(#Morcco worldnews)

Rurangiranwa  mu mupira wa maguru muri Tanzania  Mbwana Ally Samatta  w’imyaka 31 agiye gusoka mu ikipe ya kiniraga ya PAOK yo mu gihugu cy’Ubugereki yerekeze mu ikipe ya Al-Kholood yo muri Saudi Arbia mu cyiciro cya mbere gusa yazamutse muri uy’Umwaka w’imikino .(#Micky Jr)

Brighton yamaze kumvikana n’ikipe ya  Newcastle United   ku girango ibagurishe umunya-Gambia  w’imyaka 19 Yankuba Minteh  ukina kumpande yataka(Winger)  aho b’iteganyijwe ko  ikipe ya  Brighton igomba kwishyura agera kuri  £30m kuri uy’Umusore wakiniye amakipe atandukanye arimo nka  Odense Boldklub yo mu gihugu cy’ubuhorandi.(#BBC Sports Africa)

Nyuma y’uko italiki yatanzwe n’impuza mashyihamwe  y’umupira wa maguru ari 30 kamena 2024  ku kuba amakipe yose yaragaragaje ko y’ujuje ibisabwa bya tuma akina imikino nya Africa n’ukuvuga CAF Champions League na Confederationa Cup yatanze amahirwe ku makipe afitanye ibibazo na FIFA  byatumye batagaragaza ko bujuje ibisabwa  bayemerera kugeza ku italiki ya  05 nyakanga 2024 bakaba bamaze gutanga ibyangombwa muri CAF byuzuye bitari ibyo ntibaza kine imikino nya Africa umwaka utaha w’imikino.(#Micky Jr)

Umukino wa mbere mu ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Handball wahuzaga Police HC na APR HC wasorejwe ku munota 19 n’amasegonda 20, nyuma y’aho abakinnyi b’Ikipe ya Polisi y’Igihugu bikuye mu kibuga bavuga ko bari kwibwa bikomeye.(#Igihe)

Minisiteri ya Siporo yemeje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame azitabira umukino wo gufungura Stade Amahoro kumugaragaro uzahuza APR FC na Police FC, Uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 ukaba uzaba ari umunsi w’Ubwigenge.(#Ministry of Sports)

Police FC yaguze Kirongozi Richard wari umaze umwaka muri Kiyovu Sports ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 45 Frw, Kirongozi yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi kipe yaguze nka Ishimwe Christian, Ani Elijah, Joackiam Ojera na Issah Yakubu.(#Igihe)

Niyonzima Olivier Seif wigeze kubica bigacika muri Rayon Sports, yamaze kugaruka muri Gikundiro n’ubundi yaherukaga gukinira mu myaka itanu ishize, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ahabwa agera kuri miliyoni 14 Frw.(#RayonSports)

Myugariro Abdul Jalilu wakiniraga Dreams FC yo muri Ghana yatangaje ko yakurikiye umutima we ubwo yahitagamo kwerekeza muri Mukura ataziho ikintu na kimwe, Uyu mukinnyi mushya yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2024.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *