Paper Talk[Europe]: Lamine Yamal ashobra kuba umukinnyi wa gurwa amafaranga menshi ku isi, Chelsea ishobora gutanga abakinnyi bane ishaka umwe !

Manchester United yamaze gufungura ibiganiro n’umusore w’imyaka 24 wu munya Netherland Matthijs de Ligt, akina nka myugariro (centre-back ) w’iteguye kuba yava no muri iy’kipe ya Bayern Munich muri iy’impeshyi . (Sky Sport Germany)
Paris St-Germain y’iteguye kwishyura amafaranga yaba atanzwe kunshuro yambere ku rwego rw’isi rw’umupira wa maguru mu kipe ya FC Barcelona ku musore wabo ukiri muto cyane Lamine Yamal, 16, nyuma yo gutandukana na Mbappe wamaze gusinyira Real Madrid. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Manchester City irifuza gusinyisha umusore w’ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage Joshua Kimmich, 29, akaba akina hagati mu kibuga n’ubwo muri iy’iminsi yavuba arigukoreshwa nka myugariro w’iburyo ndetse city ikanifuza kumutwarana n’umusore w’ikipe ya RB Leipzig Dani Olmo, 26 umunya Esipanye ukina nka mababa. (Sun)
Chelsea yatangiye kuganira n’ikipe ya Newcastle United kugirango babahe rutahizamu w’umunya Sweden Alexander Isak, 24, ndetse Chelsea iratekereza gukoresha Nicolas Jackson, 23, muri iy’igahunda byatuma yoroha cyane kuburyo babona uy’u rutahizamu b’ifuza . (Sun)
Ndetse Chelsea ntizarekeraho ishobora no gukoresha abandi bakinnyi batatu bayo beza barrio umwongereza Conor Gallagher, 24, ukina hagati mu kibuga rutahizamu ukomoka muri Albania Armando Broja, 22, na myugariro Trevoh Chalobah w’imyaka 24, ngariko ibone Isak. (Football Insider)
Gusa n’anone kurundi ruhande Arsenal iracyahari cyane kuri uy’u musore Alexander Isak, 24, gusa n’ibona itabasha kwishyura igiciro Newcastle united ya shyizeho iratekereza kuzana undi mu kinnyi ukina hagati mu kibuga ariko ukomeye cyane . (Football Transfers)
NewcastleUnited igeze kure ibiganiro byo gutwara umusore w’ikipe ya Nottingham Forest umunya-Sweden Anthony Elanga, 22, ukina nka mababa ndetse b’iteganyishwe ko umunya Scotland Elliot Anderson, 21, agomba gokoreshwa muri iy’Igahunda ya Nottingham Forest kugirango y’ibonere uy’u mukinnyi. (Talksport)
Umunya-Senegal Moussa Niakhate, 28, akaba akina nka myugariro mu ikipe ya Nottingham Forest b’irasa nk’ibyarangiye agiye kwerekeza mu ikipe ya Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa. (Fabrizio Romano)
West Ham United yamaze kuvugisha ikipe ya Metz yo mu gihugu cy’Ubufaransa kubijyanye no kuba ya bagurisha umusore wabo ukomoka mu gihugu cya Georgia rutahizamu Georges Mikautadze, 23, ndetse n’anone iy’ikipe ya the Hammers bari gukurikirana umusore w’ikipe ya Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa O’Brien, 23 akaba we akomoka mu gihugu cya Republic ya Ireland akina nka myugariro . (Guardian)
Crystal Palace irikwifuza umusore w’ikiipe ya Arsenal Emile Smith Rowe ushobora kuzasohoka muri The Gunners kuri £25m, nyuma y’uko abuze umwanya wo gukina nyamara yari yarawizejwe na Mikel Arteta mu kwezi kwa mbere kwa 2024 ubwo byavugwaga cyane ko yasohoka muri Arsenal. (Sun)
Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa Raphael Varane, 31, yamaze kugera mu gihugu cy’ubutaliyani ku girango atangire ibiganiro n’ikipe ya Como iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’igihugu ya Bataliyani “Italian Serie a” nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Manchester United. (Sky Sport Italia – in Italian)
Vasco da Gama yo mu gihugu cya Brazil yahigitse andi ma kipe makeba y’iwabo bari bahanganiye Philippe Coutinho umunya-Brazil wanyuze mu bakipe akome cyane Iburayi atandukanye arimo Liverpool, Barcelona mu gihe ubu yari y’ibereye mu ikipe ya Aston Villa gusa bahisemo gutandukana n’awe nyuma yo gusesa amasezerano yari afite muri iy’ikipe ya Aston Villa . (Globo – in Portuguese)
Leicester City nta kubitekerezaho cyane yanze ubusabe bwa mafaranga bwatanzwe n’ikipe ya Chelsea kumusore wayo w’imyaka 25 Kiernan Dewsbury-Hall Umwongereza ukina hagati mu kibuga . (90min)
Chelsea n’imwe mu makipe akomeje kuvugwa cyane kwisoko ry’igura n’igurishwa ry’Abakinnyi nk’ubu b’iravugwa ko Umwongereza wabo Chukwuemeka, 20, ari kwifuzwa cyane n’ikipe ya AC Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani. (Gianluca di Marzio)
Borussia Dortmund n’ikipe ibarizw muri shampiyona ya Badage “ Germany Bundesliga” yamaze gutanga ubusabe bw’Amafaranga mu ikibe ya Tottenham Hotspur ku girango babahe Umwongereza Mikey Moore, 16 akaba akina nka mababa. (Football Insider)
N’inako kandi iy’ikipe ya Borussia Dortmund yegereje gusinyisha umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani rutahizamu Samuele Inacio, 16, usanzwe n’ubundi akinira ikipe ya Atalanta yaho ngaho mu gihugu cy’Ubutaliya nyuma y’uko b’isankaho ikipe ya Bayern Munich itakiri muri gahunda z’uyu musore . (Sky Sport Germany – in German)