Inkuru Yose:Uko Umunsi wa Cyenda wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu n’abakandida depite wagenze kuri uy’u wa 30 kamena ,2024
Ku munsi wa Cyenda wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma Akagari ka Gishike muri Santere ya Gakoni bimwe mu byo yagarutseho arikumwe n’abaturage,
Yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, azaharanira ko amazina y’amagenurano yitwa tumwe mu duce tw’u Rwanda akagaragaza isura itari nziza yatwo cyangwa agatera ipfunwe abadutuye azahinduka, Yasobanuriye abaturage ko ayo mazina atakigendanye n’iterambere u Rwanda rurimo ndetse n’imyitwarire myiza iranga Abanyarwanda.
Umukandida-Perezida, Mpayimana Philippe n’umugore we baserutse mu myambaro igaragaza umuco gakondo, ubwo yari i Nyanza, Yavuze ko yabikoze kubera ko akarere ka Nyanza ari igicumbi cy’umuco nyarwanda.
Umukandida-Perezida, Mpayimana Philippe ku italiki ya 01 Nyakanga 2024 ntago azakomeza ibikorwabye byo kwiyamamaza ahubwo azabisubukura ku italiki 02 Nyakanga 2024 aho ibikorwa bye azabikorera mu murenge wa Kibeho Akarere ka Nyaruguru mu ntara ya Majyepfo.
Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije “Green party of Rwanda” n’aryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa Cyenda mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura,
Kandida peresida Dr Frank Habineza ubwo yageraga muri uy’Umurenge yari kumwe n’abakandida 50 bifuza kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko bavuye mu ishyaka Democratic Green Party ndetse n’abandi ba rwana shyaka b’irishya bakirwa n’abaturage batari bake.
Democratic Green Party yijeje abatuye i Huye ko nibatora Kandida-Perezida, Frank Habineza, amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru azajya atangwa guhera ku myaka 60 aho kuba 65 ndetse ubisabye ashobora kwemererwa kuyahabwa ku myaka 55.
Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije “Green party of Rwanda”rirakomeza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uy’Uwambere wa taliki ya 01 Nyanga 2024 mu turere tubiri ariko Rusizi mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe ndetse na karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.
Umuryango wa FPR Inkotany n’awo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo akaba n’a Chairman w’unyu mu ryango Paul Kagame mu karere ka Karongi kuri Site ya Mbonwa.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi bose barenga 170,000 n’ibo baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi ku kibuga cya Mbonwa b’itwaje ibirango byuyu mu ryango baririmba indirimbo z’ikubiyemo ibyo Paul Kagame amaze kubakorera mu myaka 30 ishize.
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko ubwo yazaga muri akakarere ka Karongi mu mwaka 1996 yasanze igice kinini cya Banyarwanda baragiye muri Congo atahana umukoro wo kuzabacyura ndetse avugako bamwe muribo bari bafite ubushake batashye ndetse ko n’abatarataha n’ibataha igihugu kiteguye kubakira kikabatuza nka bandi banyarwanda bose.
Mubyo ya sezeranyije abaturage ba karere ka Karongi Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ya babwiyeko umuhanda utamezeneza uva muri aka Karere ugera mu karere ka Muhanga ukomeza ari kimwe mu bigomba kwitabwaho mu buryo bw’avuba kugirango bikomeze koroshya ubuhahirane
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uy’u wambere taliki ya 01 kamena 2024 ntago bazakomeza ibikorwa byabo ahubwo b’izasubukurwa kuri uy’u wa kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2024 mu karere ka Kirehe kuri site ya Kirehe Gradens (see Calendar)