Paper Talk[Europe]: Arsenal umukinnyi yari kuvanamo amafaranga byanze! icyemezo cya Manchester City kuri Pep Guardiola
Atletico Madrid nyuma yo gutunga abanya Argentina benshi barimo Angel Correa, Rodrigo de Paul Nahuel Molina na bandi irashaka n’undi munya Argentina w’imyaka 24 wa Manchester City Julian Alvarez nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukinga kubera Erling Braut Haaland. (#Marca – in Spanish)
Gusa n’anone Paris St-Germain irifuza Alvarez. (#Fabrizio Romano)
Manchester United yamaze kwiyunga kuri Liverpool mu gushaka uburyo bwo gutwara umufaransa w’imyaka, 18, Leny Yoro wa Lille ukina y’ugarira gusa na Real Madrid ya muvuzweho igihe kirekire. (#Marca – in Spanish)
Gusa amafaranga ya Manchester United iri gutanga biragoye ko yabona Leny Yoro Real Madrid niyo ifite amahirwe . (#Mail)
Manchester City irifuza ko Pep Guardiola umutoza wabo ukomoka mu gihugu cya Spain bazakomezanya no mugihe cy’izaza nyuma yo kubaha igikombe cya 2023/2024 kikaba icya kane kikurikiranya . (#Telegraph – subscription required)
Umunya Norway Erling Haaland, 23, yanze kugira icyo avuga kumakuru yandikwaga n’ibitangazamakuru by’inshi byo ku mugabane w’iburayi y’uko yaba yamaze kugirana ibiganiro Manchester City byo kongera amasezerano. (#Standard)
Tottenham Hotspur irategura guhangana n’ikipe ya Aston Villa gusinyisha umusore w’umwongereza ukina hagati mu kibuga Conor Gallagher, 24, kuri £50m gusa n’ikipe ya Atletico Madrid iramwifuza cyane. (Mail)
Rutahizamu w’umunya Sweden w’imyaka 24 Alexander Isak bivugwa ko y’ifuzwa na Arsenal byatunguranye atangaza ko y’ishimye muri Newcastle United ko ntanagahunda afite yo gusohoka . (#Fotballskanalen, via Mail)
Bayern Munich ibitekerezo byayo byose biri kukongerera amasezerano umusore w’imyaka 23 –ukomoka mu gihugu cya Canada Alphonso Davies ngo ntagahunga bafite ku musore w’ikipe ya Arsenal Oleksandr Zinchenko ukomoka muri Ukraine 27- left-back.(#Sky Germany)
Galatasaray, irifuza gusinyisha rutahizamu w’umufaransa Anthony Martial 28- gusa n’anone bizasaba ko uy’Umufaransa azagabanya umushahara ugereranyije n’ayo ya hembwaga muri Manchester United. (#ESPN)
Umusore w’ikipe ya Fulham, w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Brazil ukina mu kibuga hagati yataka Andreas Pereira yatangaje ko azaganira n’umu Agent we nyuma ya Copa America kugirango baganire kuhazazahe. (#UOL)
Tottenham Hotspur irifuza gutwara Andreas Pereira. (#Teamtalk)
Newcastle United igeze kure ibiganiro n’umusore w’imyaka 25- English Lloyd Kelly, uherutse kubwira Bournemouth ko azasohoka muri iy’ikipe mumpera z’iyi mpeshyi gusa n’anone arifuzwa na Roma ndetse na Atletico Madrid. (#Sky Sports)
Liverpool iri gutegura gusimbuza umuzamu wayo w’akabiri ukomoka mu gihugu cya Republic ya Ireland Caoimhin Kelleher, 25, ugomba gusohoka muri Liverpool muri iyi mpeshyi. (#Football Insider)
Uwahoze ari umutoza wa Chelsea na Brighton Graham Potter n’umwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Arne Slot n’awe wasimbuye Jürgen Klopp muri Liverpool avuye muri Feyenoord. (#1908 – in Dutch)
Umutoza waReal Madrid Carlo Ancelotti yasabye kapiteni w’iyi kipe Nacho Fernandez, 34, guhindukira kucyemezo yafashe cyo gusoka muri Real Madrid mu mpera z’uku kwezi kwa kamena, 2024 nkuko byari biteganyijwe. (#Marca – in Spanish)