Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Arsenal umukinnyi yari kuvanamo amafaranga byanze! icyemezo cya Manchester City kuri Pep Guardiola

\"\"

Atletico Madrid nyuma yo gutunga abanya Argentina benshi barimo Angel Correa, Rodrigo de Paul Nahuel Molina  na bandi  irashaka n’undi munya Argentina w’imyaka 24  wa  Manchester City  Julian Alvarez nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukinga kubera Erling Braut Haaland. (#Marca – in Spanish)

Gusa n’anone Paris St-Germain irifuza  Alvarez. (#Fabrizio Romano)

Manchester United yamaze kwiyunga kuri Liverpool mu gushaka uburyo bwo gutwara umufaransa w’imyaka, 18, Leny Yoro wa  Lille ukina y’ugarira gusa na Real Madrid ya muvuzweho igihe kirekire. (#Marca – in Spanish)

Gusa amafaranga ya  Manchester United  iri gutanga biragoye ko yabona Leny Yoro  Real Madrid  niyo ifite amahirwe . (#Mail)

Manchester City  irifuza ko Pep Guardiola  umutoza wabo ukomoka mu gihugu cya Spain bazakomezanya no mugihe cy’izaza  nyuma yo kubaha igikombe  cya 2023/2024 kikaba icya kane kikurikiranya . (#Telegraph – subscription required)

Umunya Norway Erling Haaland, 23,  yanze kugira icyo avuga kumakuru  yandikwaga n’ibitangazamakuru by’inshi  byo ku mugabane w’iburayi y’uko yaba yamaze kugirana ibiganiro  Manchester City byo kongera amasezerano. (#Standard)

Tottenham Hotspur irategura guhangana n’ikipe ya  Aston Villa  gusinyisha umusore w’umwongereza ukina hagati mu kibuga  Conor Gallagher, 24, kuri £50m gusa n’ikipe ya  Atletico Madrid iramwifuza cyane. (Mail)

Rutahizamu w’umunya Sweden  w’imyaka  24   Alexander Isak  bivugwa ko  y’ifuzwa  na  Arsenal  byatunguranye atangaza ko y’ishimye muri  Newcastle United ko ntanagahunda  afite yo gusohoka . (#Fotballskanalen, via Mail)

Bayern Munich ibitekerezo byayo byose biri kukongerera amasezerano umusore w’imyaka 23 –ukomoka mu gihugu cya Canada  Alphonso Davies ngo ntagahunga bafite ku musore w’ikipe ya  Arsenal Oleksandr Zinchenko  ukomoka muri Ukraine 27- left-back.(#Sky Germany)

Galatasaray, irifuza gusinyisha rutahizamu w’umufaransa  Anthony Martial  28- gusa  n’anone  bizasaba ko uy’Umufaransa azagabanya umushahara ugereranyije n’ayo ya hembwaga muri  Manchester United. (#ESPN)

Umusore w’ikipe ya Fulham, w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Brazil ukina mu kibuga hagati yataka Andreas Pereira yatangaje ko azaganira n’umu  Agent we nyuma ya Copa America kugirango baganire kuhazazahe. (#UOL)

Tottenham Hotspur irifuza gutwara  Andreas Pereira. (#Teamtalk)

Newcastle United igeze kure ibiganiro n’umusore w’imyaka  25- English Lloyd Kelly, uherutse kubwira  Bournemouth  ko azasohoka muri iy’ikipe  mumpera z’iyi mpeshyi gusa n’anone arifuzwa na  Roma ndetse na Atletico Madrid. (#Sky Sports)

Liverpool iri gutegura  gusimbuza umuzamu wayo w’akabiri ukomoka mu gihugu cya Republic ya Ireland  Caoimhin Kelleher, 25, ugomba gusohoka muri Liverpool muri iyi mpeshyi. (#Football Insider)

Uwahoze ari umutoza wa Chelsea na Brighton Graham Potter  n’umwe mu bahabwa  amahirwe yo gusimbura  Arne Slot n’awe wasimbuye Jürgen Klopp  muri Liverpool avuye muri  Feyenoord. (#1908 – in Dutch)

Umutoza waReal Madrid Carlo Ancelotti  yasabye kapiteni w’iyi kipe Nacho Fernandez, 34, guhindukira kucyemezo yafashe cyo gusoka muri Real Madrid mu mpera z’uku kwezi kwa kamena, 2024 nkuko byari biteganyijwe. (#Marca – in Spanish)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *