Watch Loading...
HomePolitics

Abarenga 40 baburiye ubuzima mu gitero cya Israel ku ishuri rya U.N riherereye mu gace ka GAZA

\"\"

Ku wa kane, indege kabuhariwe z\’intambara zo muri Isiraheli zagabye igitero ku ishuri ry\’umuryango w\’abibumbye riri hagati muri Gaza gihitana byibuze abantu 30, nk\’uko byatangajwe n\’umuyobozi wo mu bitaro byegereye ako gace.

Abayobozi b\’inzego z\’ibanze bavuga ko iki igitero cy\’indege cya Isiraheli cyagabwe ku ishuri riyobowe n\’umuryango w\’abibumbye ryacumbikiraga Abanyapalestine bimuwe mu nkambi ya Nuseirat yo hagati ya Gaza’i Gaza cyahitanye nibura abantu 40, cyane cyane abagore n\’abana.

Iki gitero cyagabwe kuri uyu wa kane nyuma y’uko izi ingabo zitangaje igitero gishya n’indege mu nkambi nyinshi z’impunzi ziri muri Gaza rwagati.Ibiro ntaramakuru by\’Abanyapalestine [WAFA] byavuze ko ibihumbi by\’Abanyapalestine bimuwe bahungiye ku ishuri rya al-Sardi, rifitanye isano n\’ikigo cy\’umuryango w\’abibumbye gishinzwe impunzi z\’Abanyapalestine (UNRWA)byagabweho igitero.

Itsinda ry’abanyapalestine [Hamas], riyobora akarere ka Gaza, ryamaganiye kure icyi gitero cyari ryagereranijwe nk’ubwicanyi buteye ubwoba .

Ku wa kane, Leta zunze ubumwe z’Amerika zasohoye itangazo rihuriweho n’ibindi bihugu bishuti byayo zihamagarira Isiraheli na Hamas gukora ubwumvikane ubwo ari bwo bwose bukenewe kugira ngo amasezerano arangire kuko impande zombi zatanze inkuru zivuguruzanya z’igitero cy’ishuri.
Ismail Al-Thawabta, umuyobozi w’ibiro by’itangazamakuru bya leta biyobowe na Hamas, yateye utwatsi Isiraheli n\’amakuru yayo avuga ko ishuri ry’umuryango w’abibumbye rihereye i Nuseirat, rwagati muri GAZA, ryahindutse icyicaro gikuru cya Hamas.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko indege zacyo z’intambara zakoze igitero simusiga kandi zikwirakwiza amafoto ya satelite agaragaza ibice bibiri by’inyubako aho yavugaga ko abo barwanyi ariho bari bihishe,Umuvugizi w\’ingabo, Lt Col. Peter Lerner, yatangarije abanyamakuru ati: \”Twizeye cyane ubutasi bwacu [MOSSAD]\”

Yanavuze ko abarwanyi b\’umutwe wa Hamas bari hagati ya 20-30 bari muri iki kigo cyagabweho ibitero, kandi benshi muri bo bakaba banishwe, ariko nta bisobanuro burambuye bafite . \”Ati: \”Ntabwo nzi ko hari abasivili bahitanwe n\’ibi bitero kuko hakorwaga isuzuma ry’ubutasi kandi ngira amakenga cyane.\”


Umuyobozi wa UNRWA, Philippe Lazzarini, yatangaje ko ikigo cy’impunzi cya Palesitine (UNRWA), cyari gicumbikiye abantu 6,000 bimuwe icyo gihe.
\”Yanditse kuri X yahoze ari Tweeter ati: \”Nibura abantu 35 barapfuye abandi benshi barakomereka ,Ntidushobora ariko kugenzura ibi birego byo Gutera, kwibasira cyangwa gukoresha inyubako z\’umuryango w\’abibumbye mu bikorwa bya gisirikare ni ukwirengagiza byimazeyo amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.\”


Ibitangazamakuru byo karere ka Gaza kayobowe na Hamas byari byashyize ahagaragara abari hagati ya 35-40 ko 40 bishwe, barimo abana 14 n’abagore 9.

Ku wa gatatu, Isiraheli yatangaje ubukangurambaga bushya bwa gisirikare muri Gaza rwagati mu gihe irwanya abarwanyi bashingiye ku mayeri y’inyeshyamba. Ivuga ko nta guhagarika imirwano cyangwa kujya mu biganiro byo guhagarika imirwano.

\"\"
amashuri yasenyutse kubera ibitero bya Isreal
\"\"
\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *