Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 ,uwohoze ari umwepisikopi wa diyosezi y’Abangilikani ya Shyira yagejejwe imbere y’urukiko kugirango atangire kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo ubujura bw’amaturo .
Uyu mwepisikopi yitwa Mugisha Samuel yatawe muri yombi muri Mutarama ndetse yari afunzwe mu gihe yari ategereje ko hakorwa dosiye ye ku byaha aregwe birimo ubujura ,kunyereza umutungo ndetse no gukoresha nabi umutungo w’itorero ku nyungu ze bwite .
Uyu wahoze ari umukozi w’imana yitabye urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ruherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kugirango atangire kumva ibyo aregwa .
Kuri ubu Mugiraneza Samuel wayoboye Diyoseze ya Shyira muri Angilikani, yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa.
Ubwo yatabwaga muri yombi , Mugiraneza yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha ya Remera ndetse yahise yegura ku mwanya wo kuba musenyeri wa diyoseze ya Shyira isanzwe ari imwe mu madiyoseze 12 y’itorero ry’abangilikani mu Rwanda .

