Peace cup 2025 EDBRIEF: Rayon ivuye i Rubavu yemye naho Apr fc byanze!
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2025 , ikipe ya Musanze FC yanganyije n’ikipe ya APR FC ubusa ku busa mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Ubworoherane.
Uyu ni umukino wasifuwe na Rulisa Patience wari umusifuzi wo hagati , hanyuma ubera kuri Stade Ubworoherane iherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Umutoza Darko Novic w’ikipe ya Apr Fc yagiriye icyizere Mamadou Sy ngo ayobore ubusatirizi.
Abakinnyi barimo Ishimwe Pierre Niyomugabo Claude , Byiringiro Gilbert , Niyigena Clement , Nshimiyimana Yunussu , Duada Yussif , Ruboneka Bosco , Mamadou Sy , Hakim Kiwanuka , Denis Omedi na Mugisha Gilbert nibo babanje mu kibuga ku ruhande rwa Apr fc.
Mu gihe umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene, yahisemo gukoresha abarimo Nsabimana Jean de Dieu , Nkurunziza Felicien , Ndizeye Gad , Bakaki Shafiki , Muhire Anicet , Konfor Bertrand , Sunday Imenesit , Ntijyinama Patrick , Mukelenga Rachid , Owusu Osei na Lathabo Mathaba .
Impinduka zabaye muri cumi n’umwe ba Musanze fc ni iza Muhire Anicet utarakinnye umukino uheruka muri Musanze FC, yasimbuye Hakizimana Abdul Karim mu bwugarizi.
Uburyo bukomeye ikipe ya APR FC yabonye mu mukino ni ubwa Niyomugabo Claude wateye umupira uteretse, awushyira mu rubuga rw’amahina, Nshimiyimana Yunussu ashyizeho umutwe ujya ku ruhande gato.
Mu yindi mukino yabaye kuri uyu munsi w’igikombe cy’amahoro , I Rubavu, Rutsiro FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa Kabiri utaha.
Naho ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, Nyanza FC itsinda Police FC ibitego 2-1, Amagaju FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-1 naho City Boys inganya na Gorilla FC igitego 1-1.


