Uncategorized

DRC : Perezida Tshisekedi yasabye amadini kurwanya M23

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yahamagariye abayobozi b’amadini atandukanye kwihuriza hamwe bagashaka ingamba zihuriweho zo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu .

Uyu mukuru w’ibihugu yatangarije ibi mu muhuro yagiranye n’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye akorera ku butaka bw’iki gihugu ku mugoroba wo ku wa ku munsi wejo tariki ya 11 Gashyantare 2025 .

Bamwe mu bo bahuye barimo abayobora amadini y’ububyutse , iryitwa Kimbanguist n’abayobozi b’umuryango w’abasilamu muri DRC . Ibi biganiro byari biyobowe n’Abisikopi gatolika ndetse n’abahagarariye idini ry’Abangilikani byibanze ahanini mu gusaba ko hajyaho ibiganiro byikubagaho bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke uri kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo ndetse n’umujyi wa Goma wamaze gufatwa n’umutwe wa M23 .

Arkiyepiskopi Yamapia Evaritse usanzwe ari umuyobozi wemewe n’amategeko w’idini rya Revival Church wari uyoboye izi ntumwa yerekanye ko impamvu nyamukuru Perezida Tshisekedi yabatumiye ari uko ashaka ko bahuriza hamwe imbaraga zabo kugirango bagire ijwi rimwe nk’amatorero mu gushakira igisubizo umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo .

Nk’umwanzuro wafatiwe muri iyi nama ,aba bayobozi b’amadini banzuye ko hagiye gutegurwa imyigaragambyo izakorwa mu mahoro n’amasengesho y’iminsi myinshi yihariye agamije gusaba ko hajyaho amahoro mu burasirazuba bwa Kongo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *