AMATORA 2024: Uko Umunsi wa 17 wo kwiyamamaza ku bakandida perezida n’abakandida depite wagenze na gahunda y’umunsi ukurikiyeho.{Inkuru Yose}
Kuri uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru.
Mpayimana yasezeranije abaturage ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndeste n’iterambere ry’umukozi.Ati “Umurimo w’umuturage ni wo ugena imibereho y’igihugu,niyo mpamvu nzita kuguhemba umukozi nkurikije imbaraga n’akazi yatanze.
Duheruka umushahara fatizo kera, nk’abakozi batanga service muri za Restaurant na Hoteli bavunika ariko bagahembwa udufaranga ducye”.
Mpayimana yabwiye abaturage cyane abo mu mahanga ko azashyiraho itegeko riha abanyarwanda baba mu mahanga imyanya ibiri mu nteko nshingamategeko bityo bagire uruhare rusesuye muri politiki y’igihugu cyabo.
Gushyiraho igitangazamakuru muri buri murenge gifashwa na leta ni imwe mu ngingo yibanzeho ko azashyiramo imbaraga,mpayimana kandi yavuze ko azateza imbere umuryango wa Afurika yunze ubumwe ukagira imbaraga ndetse n’amahoro arambye muri Africa .Biteganyijwe ko ku wa 10/07/2024 aziyamamariza mu turere twa Huye na Gisagara.
Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi mu karere ka muhanga kuri site y’umurenge wa Nyamabuye.
Akigera ku murenge wa Nyamabuye,Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ry’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka.
Dr.Frank yasabye abaturage ba Muhanga n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante’.
Abaturage bishimiye umukandida Frank n’abakandida depite b’iri shyaka.Ibintu byahujwe no kuba aka karere ari ko uyu mukandida avukamo,bityo ubwitabire bwari bwinshi ku kigero cyo hejuru.
Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Maganatanu buri mwaka mu ngeri zose.
Green party yakomereje mu karere ka Kayonza ho mu murenge Wa Mukarange aho yakomeje asobanurira abaturanyarwanda iyi migabo n’imigambi y’ishyaka.
Kurundi ruhande nanone umuryango FPR INKOTNYI nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo hirya no hino mu gihugu,aho Paul KAGAME yiyamamarije mu karere ka Gicumbi.
Umukuru w’igihugu yabanje kugirana ibiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ikiganiro cyabereye ku Mulindi ahafatwa nk’ahadasanzwe mu mateka y’umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.Umukuru w’igihugu akaba yasobanuye ko ntakindi cyizere bagiraga ku rugamba uretse kurwanirira ukuri.
Mu masaha ya kare cyane abaturage ba Gicumbi, n’abandi hirya no hino ku kibuga Cy’umupira bagera ku bihumbi makumyabiri n’icyenda bariraye ku ibaba baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa FPR Inkotanyi ndeste n’abazahagararira uyu muryango mu matora y’aba depite.
Paul KAGAME yijeje abanyarwanda gukomereza mu rugendo u Rwanda rwatangiye muri iyi myaka mirongo itatu ishize.Perezida ati “Intare zihora ari Intare,ntabwo rimwe ziba Intare ngo ubundi usange zahindutse impyisi,niyo mpamvu ibyo twasezeranye nasanze mwarabikoze.”
Kagame yijeje giteza imbere uburezi,ubuzima ,ibikorwa remezo,ndetse n’ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga.ababaza niba guhitamo bigoranye,abaturage bumvikanye bavuga ko babirangije hasigaye itariki nyirizina.
Yatangaje ko uko abanyarwanda bazitwara abifitiye icyizere ,mugihe Ku kijyanye n’umutekano w’abaturage,perezida kagame yatangaje ko bitazongera ku bufatanye n’inzego z’abaturage mu gutangira amakuru kugihe.ati”iterambere rihera ku mutekano.”