EURO 2024 : umugore wa Alvaro Morata yifatiye ku gahanga ibitanganzamakuru by’iwabo bikomeje kugaya umusaruro w’umugabo we

Umugore wa Alvaro Morata yamaganye ibitangazamakuru byo muri esipanye bikomeza kwandika ndetse no gusiga icyasha umugabo we ,bimushinza umusaruro mucye muri iyi ikipe y’igihugu mu mikino ya Euro 2024 iri kubera mu Budage.
Bimwe mu bitangazamakuru byifatiwe ku gahanga na madame Alice Campello biyobowe n’ikitwa El Confidencial, giherutse gushyira hanze umutwe w’inkuru uharabika ndetse unerekana ko uyu rutahizamu w’imyaka 31 ukinira Athletico Madrid ntacyo ari gufasha ikipe y’igihugu ya esipanye abereye kapiteni nkaho mu minsi ishize cyakojeje ibaba muri wino cyandika umutwe w’inkuru tugenekereje ugira uti:” ese Morata we yakoze iki? ku buryo asobanura intege nke za esipanye ”
Gusa uyu munyamideli warushinganye na Morata nawe ntiyaripfanye kuko yitaruye ajya ku rukuta rwe rwa instagram maze yandika ibaruwa ndende cyane aho agaragara yifatira ku gahanga abanyamakuru ndetse n’ubuyobozi bw’ibi bitangazamakuru muri rusange aho yagize ati : “Ati: “Nanze gukina n’uwahohotewe no kubyutsa izindi mpaka, ariko ibi ntabwo ari ibisanzwe kuri njye, mumbabarire pe .Ibi ntibisanzwe? Gusa ikintu mbona nkaho ari ubwenge buke ni ukuba umunyamakuru, ndetse no kuba yarabyize ariko akandika umutwe w’inkuru nkuyu mugihe ikipe ya Espagne ibura amasaha make kugirango ikine umukino wa kimwe cya kabiri kirangiza. Birantangaza ko aho gushishikariza umukinnyi gukora neza ahubwo uri kumuca intege …
“Utekereza ko umuntu ashobora gutanga iki hejuru yigihugu cye mugihe yumva ko ntamuntu umwizera? Niki ushaka kugeraho hamwe n’yi mitwe yawe y’inkuru? cyangwa ni ugushaka kuzana urwango rwinshi kumuntu? buriwese ashobora kwandika igitekerezo cye kandi buriwese afite umudendezo wo kubigaragaza kandi ntamuntu numwe ushimisha abantu bose ,gusa ariko hariho inzira n’uburyo bwo kuvuga ibintu. ”
Kubera iyo mpamvu, uyu musore w’imyaka 31 yabwiye El Mundo ko ubu ari gutekereza ikiruhuko cy’izabukuru muri ekipe y’igihugu ya esipanye ndetse n’uko ashobora kwimukirwa mu mahanga kubera ko ngo hamwe n’ibitangazamakuru byo muri Esipanye bituma ubuzima bumugora bitari ngombwa kuri we, umugore we ndetse n’abana babo bane.
Rutahizamu wa Atletico Madrid yayoboye bagenzi be bakinana muri ekipe y’igihugu cye muri Euro 2024, atsinda igitego cyambere muri aya marushanwa aho yatsinze Korowasiya igitego muri 3-0 bayitsinze. Morata afite ibitego 36 mpuzamahanga mu mikino 78 yakiniye iyi ikipe ariko akomeje kunegurwa bitoroshye mu gihugu cye.

