CECAFA Kagame Cup :Apr fc ihagarariye u Rwanda yatangiye ibona intsinzi
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, yatangiye itsinda umukino wa mbere, bituma itangira iyoboye itsinda irimo.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, i Dar es Salaam, nyuma y’uko iri rushanwa ryari rimaze imyaka itatu ritaba, dore ko ryaherukaga muri 2021 ubwo ryegukanwaga na Express yo muri Uganda.
Mu gihugu cya Tanzania ahari kubera imikino y’igikome cya CECAFA Kagame Cup 2024 uyu munsi amakipe nka APR FC ndetse na Singida BS yakinnye umukino wazo wambere.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yatsinze ikipe ya Singida BS igitego kimwe ku busa
Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu ukomeye cyane Victor Mbaoma.Uyu mukino ukaba ari wo wa mbere ikipe ya APR FC ikinnye APR FC.
Umutoza Darko Novic ukomoka muri Serbia yahisemo gukoresha abakinnyi batarimo abashya berekanywe kuri iki Cyumweru, barimo Mamadou Sy, RICHMOND Lamptey, Dauda Yousif ndetse na Aliou Soune, aho bose binjiye mu kibuga basimbuye mu gice cya Kabiri.
Ikipe ya APR FC ubu ni yo iyoboye itsinda rya gatatu, kuko undi mukino wabaye mbere muri iri tsinda, SC Villa yo muri Uganda yanganyije na Al Mereik Bentui yo muri Sudan y’Epfo 0-0.
Ikipe ya APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu, aho izacakirana na Al Mereik Bentui yo Sudan y’Epfo.