UYU MUNSI MU MATEKA : umunyamukuru shyaka clever yitabye imana naho Perezida w’Ubufaransa Louis XIII yatawe muri yombi
- Umunsi nk’uyu mu mwaka wo mu 2010: Shyaka Clever: Ahagana saa yine za mu gitondo ni bwo hatangajwe inkuru y’akababaro y’uko Shyaka Claver yitabye Imana mu buryo butunguranye, dore ko yari yumvikanye kuri Radio 10 mu masaha ya saa mbili ubwo yavugaga incamake z’amakuru y’imikino yagombaga kuvuga mu kiganiro cye cyari gikunzwe cyane, yagombaga guhitaho saa sita z’amanywa kuri uwo munsi.
*Uyu munsi Kiliziya Gaturika irazirikana mutagatifu Hilarie wahowe Imana yiciwe ahitwa Ausbourg, yiciwe umunsi umwe na Quiriaque hamwe n’abandi bantu makumyabiri na bane.
*Tariki ya 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, ukaba n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nzovu.
Ibyaranze tariki 12 Kanama mu mateka
1952: Habayeho iyicwa ry’intiti 13 z’Abayahudi i Moscou mu Burusiya.
1981: Ni bwo hakozwe mudasobwa ya mbere yo mu bwoko bwa IBM.
1624: Perezida w’Ubufaransa Louis XIII yatawe muri yombi, maze asigira ububasha bwo kuyobora igihugu, Cardinal Richelieu.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, igihugu cy’u Bwongereza cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero kuri Austriche-Hongrie.
1964: Igihugu cya Afurika y’Epfo cyabujijwe kwitabira imikino ngororamubiri kubera umurongo wa politiki urebena n’ivangura rishingiye ku ruhu wagaragaraga muri iki gihugu.
1976: Mu ntambara ya gisivile ya Liban yibukwa, Abanyapalestine babarirwa hagati yi 1000 na 3500 barishwe. Ubu bwicanyi buzwi nka Tel al-Zaatar massacre. Tel al-Zaatar ni agace kari karahungiyemo impunzi z’Abanyapalestine zibarirwa hagati y’ibihumbi mirongo itanu na mirongo itandatu, gaherereye mu Majyaruguru ya Beirut.
1977: Mu gihugu cya Sri Lnkan hadutse imyivumbagatanyo yakurikiye amatora, izi mvururu zibasiye abaturage bo mu bwoko buzwi nka Tamil muri iki gihugu, nyuma y’ukwezi hari kuba iyi myigaragambyo Umuryango w’Abibumbye wabyinjiyemo uje guhosha izi mvururu. Abaturage barenga 300 bo mu bwoko bwa Tamil bahasize ubuzima.
1978: Hashyizwe umukono ku masezerano y’ubucuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu by’u Bushinwa n’u Buyapani.
1982: Igihugu cya Mexico cyatangaje ku mugaragaro ko nta bushobozi gifite bwo kwishyura umwenda cyari kibereyemo amahanga. Uku guhungabana k’ubukungu kwageze ubwo gusakara mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo ndetse no mu bindi bihugu byahawe inyito ya Third World. Iyi nyito ya Third World yakoreshwaga mu bihe by’intambara y’ubutita, yahabwaga ibihugu bitagendera ku mahame ya capitalism ndetse ntibibe no muri NATO.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1925: Norris McWhirter, watangije igitabo cyandikwamo abantu besheje uduhigo mu rwego rw’isi. Iki gitabo cyamamaye kizwi nka Guinness Book of Records.
1954: François Hollande, perezida wa 24 w’Ubufaransa.
1973: Muqtada al-Sadr, umunyedini w’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Iraqi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Godfrey Hounsfield, umushakashatsi mu bijyanye na za moteri zikoresha umuriro w’amashanyarazi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.
875 Louis II, Umwami w’Ubutaliyani , yapfuye afite imyaka 50 .
1158 Anselm wa Havelberg, umwepiskopi wa Brandenburg (1129-55), yapfuye afite imyaka 58 .
1295 Charles Martel wa Anjou, Umuhungu wa Charles II wa Naples, yapfuye afite imyaka 23 .
1424 Yongle, Umwami w’abami wa Ming (1402-24), yapfuye afite imyaka 64 .
1484 Joriji wa Trebizond, umufilozofe w’umugereki .
1546 Francisco de Vitoria, umuhanga mu bya tewolojiya wa Espagne akaba n’umunyamategeko .
1588 Alfonso Ferrabosco, umuhimbyi w’Ubutaliyani , apfa afite imyaka 45 .
1674 Philippe de Champaigne, umusiz w’amarangi w’umufaransa, yapfuye afite imyaka 72 .