General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : taliki ya 12/Nyakanga,Hezbollah, Umutwe wa Politiki witwara gisirikare wagabye igitero cyiswe Operation True Promise, ku gihugu cya Israel naho Lionel Jospin abona izuba

Uyu munsi kuwa gatanu,Taliki ya cumi n’ebyiri/Nyakanga ni umunsi w’i 193mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 173 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .

Bimwe mu bihe binini binini mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1580: Hashyizwe ku mugaragaro igitabo cyiswe Ostrog Bible, imwe muri bibiliya zashyizwe ahagaragara bwa mbere, iyi bibiliya yari yanditse mu rurimi rwa Slovanic.

1812: Mu ntambara itoroshye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigaruriye igihugu cya Canada, Windsor na Ontario.

1920: Hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Soviet–Lithuanian Peace Treaty hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) na Lituania, aya masezerano yahesheje ubwigenge igihugu cya Lituania.

1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, mugitero cyabereye Prokhorovka, ingabo z’Abadage n’Abarusiya, (Icyo gihe zari zibumbiye mu gihugu cya repubulika Zunze Ubumwe z’Abasovite) zatangije igitero gikomeye, cyagaragayemo ikoreshwa ry’intwaro zikomeye, n’ubutasi bukomeye mu bya gisirikare. iki gitero kibarirwa muri bimwe mu bitero bikomeye mu mateka y’isi.


1961: Intara ya Pune, mu gihugu cy’u Buhinde yibasiwe n’umutingito utoroshye, kugeza ubwo kimwe cya kabiri cyayo kirengerwa, imiryango irenga ibihumbi ijana yakuwe mu byayo n’uyu mwuzure, ndetse uhitana abantu barenga ibihumbi bibiri.

1973: Umuturirwa wa National Personnel Records Center, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye bikomeye inzu ya gatandatu y’uyu muturirwa.

1975: Ibihugu bya São Tomé na Príncipe byatangaje ubwigenge bwabyo, byibohora ubukoloni bw’igihugu cya Portugal.

1979: Ikirwa cya Kiribati, giherereye mu Nyanja ya Pacific, yatangaje ubwigenge bwacyo kibohora ubukoloni bwa Portugal.

2006: Hezbollah, Umutwe wa Politiki witwara gisirikare wagabye igitero cyiswe Operation True Promise, ku gihugu cya Israel.

2006: Intambara ya Lebanon-Israel yaratangiye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi mu mateka:

1852: Hipólito Yrigoyen, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Argentine, yabaye Perezida w’iki gihugu inshuro ebyiri.

1937: Lionel Jospin, wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.

1937: Robert McFarlane, wabaye umujyanama mu bya gisirikare wa Ronald Reagan wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi:

1742: Richard Cromwell, umuhungu wa Oliver Cromwell wari umusirikare n’umunyapolitiki ukomoka mu Bwongereza.

1845: Henrik Arnold Thaulow Wergeland, umwanditsi ukomoka wo mu gihugu cya Norvège. Igitabo azwiho cyane ni icyo yise “The history of Man and God’s plan for humanity” umuntu agenekereje ya cyita ‘Amateka ya muntu, n’imigambi Imana imufitiye.”

1849: Dolley Payne Todd Madison, umufasha wa Perezida Thomas Jefferson, wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1809 kugera 1817.

1944: Theodore D Roosevelt, Jr, umusirikare w’umujenereli wa Leta Zune Ubumwe z’Amerika. Uyu ni umuhungu wa Perezida Theodore “Teddy” Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’ 1901 kugera mu1909.

Bimwe mu bitabo byasohotse:

1950: The Grand Alliance cya inston S. Churchill
1952: Windom’S Way cya James Ramsey Ullman
2000: From Dawn To Decadence cya Jacques Barzun
2006: Baby Proof cya Emily Giffin
1957: Stay Alive All Your Life cya Norman Vincent Peale

Filime zakunzwe:

2021: Turner & Hooch yayobowe na Roger Spottiswoode
2017: Valerian and the City of a Thousand Planets yayobowe na Luc Besson
2017: Girls Trip yayobowe na Malcolm D. Lee
2017: Feed yayobowe na Tommy Bertelsen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *