Paper Talk[Europe]: Jurgen Klopp ashobora kujya gutoza muri Amerika, Umunya-Brazil Casemiro agiye gusanga Ronaldo muri Arabie Saoudite !
Umusore w’ikipe ya Bayern Munich Matthijs de Ligt ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi yegereje kwinjira mu ikipe ya Manchester United, uyu musore w’Imyaka 24 akaba akina nka myugariro . (Sky Sports)
Gusa Bayern Munich irashaka agera kuri 50m euros (£38.7m) kuri uyu musore Matthijs de Ligt . (90min)
Crystal Palace iratekereza kuba itagurisha umusore wayo Eberechi Eze w’imyaka 26 umwa mu basore bagize umwaka mwiza w’imikino ndetse ari no gufasha ikipe y’igihugu y’abongereza kwitwaraneza cyane mu gikombe cy’Iburayi amakipe ari kumwifuza ni Tottenham ndetse na Manchester United. (Football Insider)
Nice irifuza gutwara umusore wa Luton Town yamanutse mu cyiciro cya kabiri Teden Mengi w’imyaka 22, Umwongereza ukina nka myugariro. (Foot Mercato – in French)
Arsenal yamaze gutanga amafaranga mu ikipe ya Ajax yo mu gihugu cy’Ubuholandi kugira ngo ibagurishe umuzamu ukiri muto witwa Tommy Setford akaba afite imyaka 18 ni mugihe Arsenal itekereza ko ishobora gutandukana na Aaron Ramsdale kubera ko yifuza kubona umwanya wo gukina . (Fabrizio Romano)
Benfica yanze ubusabe bw’amakipe arimo Paris St-Germain ndetse na Manchester United ku musore wayo w’imyaka 19 Joao Neves akaba akina hagati mu kibuga gusa si aya makipe gusa amwifuza kuko uyu musore arifuzwa n’andi makipe menshi. (A Bola – in Portuguese)
AC Milan irifuza umusore w’ikipe ya RB Salzburg w’imyaka 23 Umunya- Serbia Strahinja Pavlovic ariko nanone arifuzwa cyane n’ikipe ya Newcastle United . (Calciomercato – in Italian)
Ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika irashaka gutwara uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Liverpool Umudage Jurgen Klopp kugira ngo age gusimbura Gregg Berhalter nyuma y’uko USA isebye cyane muri Coppa America yakiriye iviramo mu matsinda. (Independent)
Gusa Jurgen Klopp ntashaka kwerekezayo dore ko yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Liverpool agasimburwa na Arne Slot wavuye mu ikipe ya Feyenoord yo mu gihugu cy’Ubuhorandi. (Athletic – subscription)
Jurgen Klopp yanashatswe cyane n’ikipe y’igihugu y’abadage ariko arayihakanira birangira ikomezanya na Julian Nagelsmann. (Team Talk)
West Ham United ntago izemera kurekura umukinnyi wayo wo muri academy Chinaza Nwosu ngo yerekeze muri Manchester City uyu musore muto cyane w’imyaka 16 akaba akina hagati mu kibuga. (Football Insider)
Al-Ittihad ibarizwa muri shampiyona ya Arabie Saoudite ariyo Saudi Pro-League yatangiye kugirana ibiganiro n’ikipe ya Manchester United kugirango ibagurishe Carlos Henrique Casemiro Umunya-Brazil w’imyaka 32 dore ko bisa nkaho United ntagahunda imufitiye. (L’Equipe – in French)
Chelsea yavuye mubyo gusinyisha umusore w’ikipe ya Atletico Madrid Samu Omorodion w’imyaka 20 akaba akomoka mu gihugu cya Esipanye nyuma y’uko Chelsea iguze abandi bakinnyi benshi muri iri isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rya 2024. (Marca – in Spanish)