UYU MUNSI MU MATEKA : Fidel Castro yavuye ku ubutegetsi bwa Cuba naho Bob Welch abona izuba
uyu munsi tariki 31 Nyakanga ni umunsi wa 213 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 153 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze iyi tariki mu mateka:
432: Hatowe Papa Sixte III, asimbura Papa Célestin I.
1358: Étienne Marcel yishwe n’abakomoka mu mujyi wa Paris nyuma y’uko yanze ko ingabo z’Abongereza zinjira mu mujyi wa Paris.
1498: Christophe Colomb yavumbuye ikirwa cya Trinité.
1658: Aurangzeb yagizwe umwami w’abami w’Ubuhinde.
1894: Hatangiye intambara yahuje u Bushinwa n’u Buyapani.
1913: Ibihugu byari bigize Balka byasinye amasezerano y’amahoro i Bucarest.
1941: Muri jenoside yakorewe Abayahudi izwi ku izina rya Holocaust, Adolf Hitler uzwi cyane nk’umunyagitungu ndetse n’uwakoze akanayobora iyi jenoside, yatanze itegeko asaba General Reinhard Heydrich kumushyikiriza icyegeranyo kigaragaza ibikenewe byose ngo habonerwe igisubizo cy’icyo yitaga ikibazo by’Abayahudi.
1954: Tunisie yahawe n’u Bufaransa kwigenga by’igice.
1958: Ibihugu by’u Bwongereza na Repubulika yishyize hamwe y’u Budage byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’intwaro za kirimbuzi mu gihe cy’imyaka 10.
1794 : Maximilien Robespierre na Louis Antoine de Saint-Just bicishijwe icyuma cyakoreshagwa mu kwica abantu mu mpinduramatwara yo mu Bufaransa
1821 : José de San Martín, yatangaje ku mugararagaro ubwigenge bw’igihugu cya Peru, bibohora ingoyi y’ubukoloni bwa Espagne.
1933 : Hongeye kubyutswa umubano wa Politiki ushingiye kuri dipolomasi, hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Espagne.
1943 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, ingabo z’Abongereza zakoze igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Gomorrah, kikaba cyari igitero gikomeye cya za bombe i Humburg mu gihugu cy’u Budage gihitana Abaturage b’u Budage basaga ibihumbi mirongo ine na bibiri.
1945 : Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagonze inzu ya mirongo irindwi n’icyenda igeze umuturirwa wa Empire State Buildin, abantu cumi na bane bahasiga ubuzima bandi makumyabiri na batandatu barakomereka.
1957 : Ahitwa Isahaya, mu Ntara y’Iburengerzuba ya Kyūshū, mu gihugu cy’u Buyapani haguye imvura idasanzwe yahitanye abantu bagera kuri Magana acyenda na mirongo icyenda na babiri.
1976 : Ahitwa Tangshan mu gihugu cy’u Bushinwa, hibasiwe n’umutingito utoroshye wahitanye abantu barenga ibihumbi Magana abiri na mirongo ine na bibiri, Magana arindwi na mirongo itandatu n’icyenda(242 769), abandi barenga ibihumbi ijana barakomereka.
2010 : Indege ya Air blue Flight 202, yakoreye impanuka mu misozi ya Margalla. Mu Majyaruguru ya Islamabad mu gihugu cya Pakistan ihitana abantu ijana na mirongo itanu n’abiri.
1991: Hasinywe amasezerano ya Start i Moscou hagati y’ibihugu by’Ubumwe bw’Abasoviyete n’Amerika agamije kugabanya intwaro z’ubumara ku kigero cya 30%.
2000: Moshe Katsav yatorewe kuyobora Isiraheli.
2006: Fidel Castro yatanze ubutegetsi bwa Cuba yaramezeho imyaka myinshi, abuha murumuna we, Raúl.
2008: Icyogajuru cya Phoenix cyemeje ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1946: Bob Welch, umunyamuzika ukomoka muri Amerika.
1947: Hubert Védrine, wari minisitiri w’ ububanyi n’amahanga mu Bufaransa.
1965: J. K. Rowling, umwanditsi w’amafilime akaba n’umukinnyi wayo ukomoka mu Bwongereza.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki:
1944: Antoine de Saint-Exupéry, wakoraga akanatwara indege wanditse igitabo gikunzwe cyane cyitwa le Petit Prince.
1972: Paul-Henri Spaak, wabaye minisitiri w’intebe w’u Bubiligi inshuro eshatu na perezida w’inama nkuru y’umuryango w’abibumbye n’umunyamabanga mukuru wa Otan
1993: Baudouin I, umwami w’Ababiligi kuva 1951.
2009: Bobby Robson, Umwongereza wari umukinnyi w’umupira w’amaguru.