Watch Loading...
HomePolitics

Musanze:Insengero zisaga 185 zimaze gufungwa na karere ka Musanze gafatanyije na RGB!

Mu karere ka Musanze insengero zisaga 185 zafunzwe nyuma yo gusanga zitujuje ibisabwa bizemerera gukora hano mu Rwanda mu igenzura ryakozwe n’inzego zibishinzwe.

Mu igenzura rikakaye ryakozwe kubufatanye bwa karere ka Musanze ndetse n’urwego rw’imiyoborere rw’u Rwanda RGB( Rwanda Governance Board) bafashe ikemezo cyo gufunga itsengero zisaga 185 kubera kunyuranya n’amabwiriza azigenga harimo izidafite imirindankuba, izidafite isuku ndetse n’iziyoborwa n’abayobozi batabifitiye ubumenyi n’ibindi.

Ibi byemezo bikakaye bije nyuma yabinubira imikorere imwe n’imwe idahwitse y’insengero aho zimwe ziba zidafite ubwiherero buhagije ndetse butanafite isuku kuburyo bamwe mu basengera muri izo nsengero usanga binubira iyo sukunke bakemezako bishobora kubatera uburwayi.

N’ininshuro yakenshi twumvise abantu bagiye bakubitwa n’inkuba mutsengero kandi bikaba mu mategeko y’ibanze kububaka amazu ahurirwamo n’abantu benshi gushyiraho imirindankuba kugirango hizerwe umutekano wabazahaza.

Hari n’abatanga ibitekerezo byokuba abavuga ubutumwe bw’Imana ndetse bakanabwigisha bakwiye kuba ari abantu bize  kugirango hatazagira uyobya rubanda nk’uko byagiye bigaragara mu bihe binyuranye mu Rwanda ibyobyose n’ingingo zashingiweho kugufunga izi nsengero utibagiwe n’uko hari izishinjwa gusakuriza abaturage .

Gusa hari bamwe babibona nkaho ari ukubangamira uburenganzira bwa bantu kugiti cyabo bakanavuga ko ari shitani ibiterabyose idashaka ikwirakwira ry’ijambo ry’Imana bakavuga ko kwigisha ijambo ry’Imana ari amavuta aturuka mu ijuru kuruta kubyiga mu ishuri.

Muri akakarere ka Musanze hasanzwe insengero byibuze zisaga 317 ubwo 185 murizo n’izo zafunzwe.

Akakarere gashingiye ubukungu bw’ako kubukerarugendo kari kubuso bwa 530.2 Km2 n’umubare wabaturage ungana 368,267 mu gihe kagizwe n’imirenge 15 , utugali 68 ndetse n’imidugudu 432.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *