HomePolitics

USA PRESIDENTIAL DEBATE RESULTS : Izabukuru zatumye Trump akubitira Joe Biden ahareba i Nzega

Perezida Joe Biden yaraye atsinzwe bikomeye ndetse agaragaza intege nke mu kiganiro mpaka yagiranye na Donald Trump mugenzi we bahanganiye umwanya mu matora y’umukuru ateganijwe mu kiganiro mpaka cyabereye ku cyicaro cya televisiyo ya CNN.

Mbere yo ku wa kane nimugoroba, Abanyamerika benshi bari baragaragaje impungenge ku myaka ya Joe Biden no kuba ameze neza ku bushobozi bw’umubiri kuburyo yashobora gutegeka. Kuvuga ko iki kiganiro mpaka kitakuyeho izo mpungenge bishobora kuba ari kumwe mu gukikira (koroshya imvugo) cyane kuranze uyu mwaka.

Perezida Biden yaje muri iki kiganiro mpaka nta mbogamizi zikomeye zihari, gusa kwikubitiro aratsikira kuri esikariye. Ntiyari ashamaje ,yagiye ategwa ndetse yagiye avuga ibidasobanutse.

Hafi mu gice cya kabiri cy’icyo kiganiro mpaka, itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Biden ryabwiye abanyamakuru ko Perezida arwaye ibicurane aribyo biri gutera o kugerageza gusobanura ijwi rye risaraye,Byashobokaga ko koko abirwaye, ariko ibyo byanumvikanye nk’urwitwazo nkuko abatamushyigikiye babitangaje .

Mu gihe cy’iminota 90, akenshi yari ari ku kagozi (nk’uri hafi gutsindwa). By’umwihariko mu ntangiriro y’icyi kiganiro mpaka cyo ku mugoroba, bimwe mu bisubizo bye nta cyo byasobanuraga ,Nyuma yuko ibitekerezo bye bitaye umurongo, yasoje igisubizo kimwe agira ati: “Amaherezo twatsinze Medicare” – uburyo budasanzwe (buteye kwibaza) bwo gukomoza kuri gahunda y’ubuvuzi ya leta igenewe abageze mu zabukuru.

Kate Bedingfield, wahoze ari umuyobozi wo gutangaza amakuru wa Biden, yari ari kuri televiziyo CNN ako kanya nyuma y’icyo kiganiro mpaka, ndetse yavuze nta guca ku ruhande ati: “Nta gushidikanya na gucye guhari, kiriya nticyari ikiganiro mpaka cyiza kuri Joe Biden.”

Bedingfield yavuze ko ikibazo gikomeye cyane kuri Biden cyari ukwemeza abantu ko afite ingufu ndetse ko akomeye ku mubiri, kandi ntiyabikoze.

Uko ikiganiro mpaka cyakomezaga, Biden yakomezaga kugaragara mu ishusho nk’iy’umuteramakofe uri hafi gutsindwa, nyuma y’uko Biden yatangiye kwibasirwa cyane uwo bahanganye, mu muhate wo guhindura umurego ikiganiro cyari cyafashe. Kumwe muri uko kumwibasira kwageze ku ntego, bituma Biden asubizanya uburakari.

Ariko kuba ingingo nke za mbere zabajijweho n’abayoboye ibiganiro ba CNN zari no mu ngingo z’ingenzi zari amatora ,iz’ubukungu n’abinjira n’abasohoka mu gihugu – amakusanyabitekerezo agaragaza ko Abanyamerika bizera cyane Donald Trump kuri izo ngingo – byahuhuye ibintu kuri Perezida Biden.

ahabereye ibi biganiro mpaka kuri CNN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *