Umwami Mswati III agiye kurongora Umukobwa wa Jacob Zuma

Nomcebo Zuma, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w’ibirori gakondo bimara iminsi ine muri iki gihugu.
Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk’inkwano, ku mukobwa we.Ku wa mbere nijoro, munsi wanyuma w’ibyo birori bizwi nka Umhlanga, Nomcebo w’imyaka 21 ni we wari inkuru ikomeye nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.
Amashusho y’ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati.Mu birori byo ku wa mbere nijoro hagaragaye kandi Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana.
Aba-Zulu n’Aba-Swati si ubwa mbere baba bagiye gushyingirana. Umwamikazi w’aba Zulu Mantfombi Dlamini Zulu – wapfuye mu 2021 nyuma y’ukwezi kumwe uwari umugabo we Umwami w’aba Zulu Goodwill Zwelithini atanze (apfuye)akamuraga ingoma – yari umu-Swati washyingiwe mu ba Zulu kandi akaba mushiki w’uyu mwami Mswati III wa Eswatini.Umuhango wo ku wa mbere nijoro ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ubugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.
Mswati yimye ingoma mu 1986 afite imyaka 18, kugeza ubu anengwa kubaho ubuzima bw’agatangaza mu gihe igice kinini cy’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.
Umwami Mswati III ategeka iki gihugu gifite miliyoni 1.2 y’abaturage akoresheje amategeko y’Umwami, amashyaka ya politike arabujijwe kandi abategetsi batorwa ni abo ku rwego rw’abajyanama gusa.