Watch Loading...
HomePolitics

Ni ibiki twamenya ku iraswa rwa Bobi Wine ryabaye ku mugoroba ?

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, Nibwo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, akaba na Perezida w’Ishyaka rya National Unity Platform (NUP), Hon.Kyagulanyi Robert wamamaye nka Bobi Wine, yarasiwe ahitwa Bulindo mu karere kwa Wakiso.

Umufasha wihariye mu kazi w’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Bobi Wine yatangaje ko uwo munyapolitike yakomeretse ku kuguru mu guhangana kwe n’umupolisi w’umugabo wo muri Uganda wambaye imyenda y’akazi.

Yavuze ko ibyo byabaye ubwo Bobi Wine – ubundi izina rye ry’ukuri ritari iry’ubuhanzi ni Robert Kyagulanyi Ssentamu – yari ari mu nzira agiye gusura abanyamategeko be mu gace ka Bulindo, kari mu ntera ya kilometero hafi 20 mu majyaruguru ya Kampala.

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X, rw’Ishyaka rye rya National Unity Platform (NUP), rivuga ko polisi ya Uganda yagerageje kurasa Bobi Wine Imana igakinga amaboko.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru Solomon Serwanjja, wari uri aho byabereye, yerekana uwo munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi w’imyaka 42 arandaswe akurwa mu nyubako arimo kuva amaraso aho yakomeretse ku murundi wo ku kuguru kw’ibumoso.

Gusa kurundi ruhande ,Itangazo rya Polisi ya Uganda, rivuga ko bobi Wine atarashwe ahubwo yatsikiye akavunika nyuma yo gusoza ibirori byo gushima Imana yari yatumiwemo n’Umunyamategeko George Musisi i Bulindo.

Polisi yashimangiye ko ibyo birori byagenze neza ariko bisoje asohokana n’itsinda ry’abamuherekeje berekeza mu mujyi wa Bulindo ariko Polisi ibagira inama yo kubireka we aratsimbarara.

Polisi yagize iti: “Nubwo bamugiriye inama, yatsimbaraye ku gukomeza ndetse afunga umuhanda, bituma Polisi ihagoboka kugira ngo imigambi ye itazwi iburizwemo.”

Polisi ikomeza ivuga ko mu guhangana we ngo ni ho havuye gukomeretwa, abapolisi bari bahari bakaba bavuga ko atarashwe ahubwo yatsikiye ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye bigatuma avunika.

Mu gihe Polisi ikomeje iperereza, Bobi Wine yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Bobi Wine uinjiye mu ruhando rwa Politiki guhera mu mwaka wa 2017, yiyamamarije kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021 ariko aza gutsindwa amatora yari ahanganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Bobi Wine yatowe bwa mbere nka depite mu nteko ishingamategeko ya Uganda mu mwaka wa 2017, ndetse yahatanye na Perezida Yoweri Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2021, yaranzwemo itoteza rikozwe na leta.

Arakunzwe cyane mu rubyiruko ndetse yatawe muri yombi – aranakubitwa – inshuro nyinshi.

Abashinzwe umutekano muri Uganda bafite amateka maremare yo gukurikirana abatavuga rumwe muri politike na Perezida Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *