Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yagiranye ibiganiro n’abagize umutwe w’Abadepite.
Kuri uyu wa gatatu Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yaganirije Abadepite bagize manda ya gatanu ikiganiro cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.
Brig Gen Ronald Rwivanga asuye aba badepite abibutsa kugendera ku ndangagaciro zisabwa nk’abahagarariye rubanda mu nteko, ibintu yahuje n’aya mateka y’igihugu cyane cyane ay’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenocide.
Gukunda igihugu,guharanira inyungu rusange bikaba ibyaranze abari kurugamba.Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X rw’ Ingabo z’ u Rwanda RDF banditse ko iki kiganiro “Cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa RDF mu iterambere ry’u Rwanda.”
Abadepite kandi bakomeje ibiganiro bibafasha gutangira no kuzuza neza inshingano ibyitwa introduction course aho baganirijwe kandi ibijyanye no kujya impaka ku mategeko no kuyatora, gutsura umubano n’amahanga, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 (NST2), igenamigambi ry’Igihugu n’itegurwa ry’ingengo y’imari.
Izi ntumwa za rubanda zari ziherutse guhabwa ikiganiro kibanze ku rugendo rwo kubaka u Rwanda, imikoreshereze y’amategeko, imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’imikoranire n’izindi nzego.
Izi Ntumwa za Rubanda zigize Manda ya gatanu, zarahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda tariki 14 Kanama 2024. Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda, Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abantu 80 barimo abo mu Mitwe ya Politike, abatorwa mu by’iciro byihariye birimo urubyiruko, abagore n’abahagarariye abantu bafite ubumuga.