Paper Talk[Europe]: Liverpool yatangiye kurira umusozi wo kuganiriza Mohamed Salah, Galatasaray nyuma yo kugura Victor Osmhem irasha gutwa undi kizigenza wa United!
Umutoza w’Ikipe ya Pumas UNAM Gustavo Lema yahishuye ko ikipe ya Liverpool yifuje gutwa umusore w’iyi kipe akaba Umunya-Mexico w’Imyka 23 Cesar Huerta akaba akina nk’amababa nubwo byarangiye iyi kipe y’umutoza Arne Slot baguze Federico Chiesa. (TUDN – in Spanish)
Chelsea yiteguye kurekura Ben Chilwell, 27, akerekeza mu gihugu cya Turkey aho isoko ry’Igura n’Igurisha rigifunguye uyu musore w’Umwongereza ukina ku ruhande yugarira . (Telegraph – subscription required)
N’inako ikipe ya Chelsea ikomeje ibiganiro N’Ikipe ya AEK Athens yo mu gihugu cy’Ubugereki kugirango Umunya- Ivory Coast wa yo David Datro Fofana w’Imyaka 21 yerekezeyo dore ko bisankaho ntagahunda Enzo Maresca akaba umutoza wa Chelsea amufitiye. (Mail)
Tottenham Hotspur yatangiye ibiganiro n’Ikipe ya Real Betis kugirango iba gurisha Johnny Cardoso, 22, akaba akomoka mu gihugu cya Leta Z’unze Ubumwe z’Abanyamerika akaba kandi akina mu kibuga hagati, biteganyijwe ko azatangwaho asaga £21m. (Telegraph – subscription required)
West Ham United yakaniye mu rwego rwo gusinyisha Umudage Mats Hummels w’Imyaka 35 akaba aherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Borussia Dortmund ubu akaba ntakipe afite bisobanuye ko afite uburenganzira bwo gusinyira ikipe iyari yo yose yifuza . (Times – subscription required)
Galatasaray nyuma yo gusinyisha Umunya-Nigeria Victor Osmhem kuri ubu yatangiye ibiganiro byo kwibikaho Umunya-Brazil ukina hagati mu kibuga yugarira Casemiro, 32 wa Manchester United bakamutwara mu buryo bw’Intizanyo y’Umwaka umwe . (Ali Naci Kucuk – in Turkish)
Naby Keita, 29, waciye mu ikipe ya Liverpool ari mu biganiro n’Ikipe ya Istanbul Basaksehir mu rwego rwo kuyerekezamo agasohoka mu ikipe ya Werder Bremen yo mu gihugu cy’Ubudage uyu Munya-Guinea ukina hagati mu kibuga . (Guardian)
Mababa waciye mu ikipe ya Manchester United Anthony Martial, 28, yahawe amahirwe yo gusinyira ikipe ya AEK Athens yo mu gihugu cy’Ubugereki byatuma aba umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe nyum y’uko uyu Mufaransa atandukanye n’Ikipe ya United ubu akaba ntakipe afite akinira. (Sport24 via Sun)
Manchester United ikomeje gukurikiranira hafi cyane myugariro w’Ibumoso wa Juventus Juan Cabal akaba afite imyaka 23 akaba akomoka mu gihugu cy’a Colombia . (Tutto Juve – in Italian)
Byahishuwe ko ikipe ya Real Betis yo mu gihugu cya Esipanye yatanze ubusabe muri Manchester United igamije gusinyisha Umunya-Danmark w’Imyaka 32 Christian Eriksen akabakina hagati mu kibuga gusa ibikora mu minsi yanyuma y’Isoko ry’Igura n’igurisha. (Fabrizio Romano)
Liverpool yatangije umugambi wo guha amasezerano mashya rutahizamu wa yo w’Umunyamisiri Mohamed Salah, 32, nyuma y’uko abibukije ko amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2025, akaba yabigarutseho nyuma y’umukino w’Ashampiyona iyi kipe y’umutoza Arne Slot yari imaze gutsindamo ikipe ya Manchester United y’umutoza Erik ten Hag . (Football Insider)