HomeOthersUMUTEKANO

Umusirikare wigeze kuba mu buyobozi bukuru bwa RDF yitabye imana

Rtd. Brig Gen Frank Rusagara, wabaye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi bwa cancer yari amaranye igihe.

ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu nibwo amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu,tariki ya 26 werurwe ndetse anemezwa n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig . Gen Rwivanga Ronald washimangiye ko yitabye imana nyuma yuko ari amaze igihe arwaye cancer y’udusabo tw’intanga .

Rusagara yari umugabo ufite uruhare runini mu guteza imbere umutekano w’igihugu, ndetse yakoze imirimo itandukanye ikomeye, harimo kuba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

 Uruhare rwe mu kubaka umubano mwiza n’ibindi bihugu byari ingenzi mu rwego rw’umutekano.

Ariko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukwirakwiza ibihuha no kugumura rubanda mu 2016, Rusagara yaje gukurikiranwa n’ubutabera.

Aho yahamijwe gusebya leta iriho no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko, bigatuma ahamwa n’igihano cyo gufungwa imyaka 20. Nyuma yo kujurira, igihano cyaragabanutse, agirwa igifungo cy’imyaka 15.

Mu 2016, Rusagara yagowe n’ibibazo by’ubuzima nyuma y’urupfu rw’umugore we, Christine Rusagara, nawe wagiye mu bitaro byo mu Bwongereza akitaba Imana azize cancer.

 N’ubwo yasatiriwe n’ubuzima bwite, yaranzwe no gukorera igihugu mu buryo bwa gisirikare, kandi agahora ari mu mitima y’Abanyarwanda benshi kubera umuhate yakoranye n’abandi mu gukomeza kubaka u Rwanda rw’amahoro.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *