Umuhanzikazi Dua Lipa yemerewe gusubukura kubaka indacye ye
Umuhanzikazi Dua Lipa wo mu gihugu cya Albania yahawe uburenganzira bwo kubaka inzu y’indacye n’akanama gashinzwe kurengera ibidukikije muri kiriya gihugu.
DUA Lipa yemerewe gutangira imirimo ye yokubaka “mega-basement” [indacye]izaba ifite na pisine, nyuma yimyaka itatu itsinda rishinzwe kubungabunga ibidukikije rikomeza gutera utwatsi iki cyemezo.
Imirimo yo gutunganya iyi nzu y’uyu umuririmbyi irakomeje aho barimo gucukura munsi yinzu no gusiza hasi imbere.
Uyu muhanzi ukora injyana ya pop, ufite imyaka 28, yaguze uyu mutungo ufite agaciro ka miliyoni 6.75 z’amayero mu mujyi wa Londres muri Mutarama 2020 – ariko kubera ibi byemezo byatumye atigera ahakandagiza ikirenge.
Mu Kwakira 2021, Dua yasabye inama njyanama kuba yakwagura igorofa ryo hasi kugira ngo abashe kuba yahashyira sitidiyo yumuziki, pisine, ahakorerwa siporo n’ibyumba byo kureberamo sinema .
Muri Werurwe uyu mwaka, inama njyanama yamwemereye gusubukura ibi bikorwa ariko ishyiraho amategeko akomeye hashingiwe ku masezerano y’ingingo yi 106 y’itegeko rirengera ibidukikije kugira ngo birinde ingaruka zikomeye ku baturage batuye aho.
.