Watch Loading...
EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Chelsea yatangiye gukoresha Marc Cucurella kugirango areshye Nico Williams ! Amerekezo mashya ya  Joao Felix nyuma  y’uko  Barcelona ibyo kumuguma yabivuyemo

Manchester City  ibizineza ndetse iraniteguye kwakira ubusabe buvuye mu makipe yomuri Saudi  Arabia muri Saudi pro Legue kuri Ederson Santana de Moraes  gusa iramushakamo arenga  £30m bikavugwako  Al-Nassr arimwe mu makipe y’Ifuza cyane uy’u muzamu ukomoka mu gihugu cya Brazil. (Talksport)

Marseille  yomu gihugu cy’Ubufaransa  ifite ikizere cyane cyo gutwara  umusore w’Ikipe ya Manchester United Mason Greenwood  n’ubwo  Lazio yomu gihugu cy’Ubutaliyani bivugwako  yatanze agera kuri  £17m kuri  uy’u  musore w’Imyaka  22 wa   Manchester United  (Mail)

Flamengo yatangiye umushinga karundura  wogutwara umusore w’Ikipe ya  West Ham United  Umunya-Brazil  Lucas Paqueta  w’Imyaka  26, mugihe amaze iminsi akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’Imikino yamahirwe. (Globo – in Portuguese)

Barcelona  iyoboye andi makipe yose y’Ifuza gutwara  Nico Williams  umunya-Esipanye  w’Imyaka 21 w’Ikipe ya  Athletic Bilbao gusa  Arsenal n’ikipe ya  Chelsea  nazo  z’ikomeje  kumukurikirana cyane  kugirango zimwibukeho . (Football Insider)

Myugariro  w’Ikipe ya Chelsea Marc Cucurella, 25,  ngoyaba yatangiye urugamba  rwo kuganiriza no kumvisha umusore bakinana mu ikipe y’Igihugu ya  Esipanye  Nico Williams kugirango amusange muri  the Blues aho kujya muyandi makipe amwifuza arimo na Barcelona n’Ikipe ya Arsenal. (Sport – in Spanish)

Benfica yomu gihugu cya Portugal  ikomeje kongera ikizere cyo gusinyisha  Umunya-Portugal   Joao Felix, 24, akaba umukinnyi w’Ikipe ya   Atletico Madrid  gusa bagomba kumuhanganira bikomeye  n’Ikipe  ya  Aston Villa. (Football Transfers)

Myugariro  w’Ikipe ya Lille yomu gihugu cy’Ubufaransa   Leny Yoro arashaka  kwerekeza mu ikipe ya   Real Madrid n’ubwo akomeje no kwifuzwa n’andi makipe menshi  arimo Liverpool na  Paris St-Germain  ariko nanone  atekerezako gahunda yokujya muri Real Madrid nipfa  ashobora kuzemera  kwereke muri imwe muri ayama ekipe. (Fabrizio Romano)

Fulham  yabajije n’iba   Manchester United ifite agahunda yokugurisha  Umunya-cotland Scott McTominay, ukina hagati mu kibuga  w’Imyaka  27 mugihe United itekereza gutanduna na abakinnyi benshi. (HITC)

Amahirwe  akomeje kuba menshi y’uko  umusore w’Ikipe ya  Aston Villa   Matty Cash atakwerekeza mu ikipe ya  AC Milan  yomu gihugu cy’Ubutaliyani  ikomeje kumwifuza cyane  akaba akina  nka myugariro  w’Iburyo muri iy’Ikipe ndetse nomu ikipe y’Igihugu  ya  Poland. (Birmingham Live)

Barcelona ikomeje guhanga ijisho ku kongerera amasezerano umusore  w’Ikipe ya   Manchester City  Joao Cancelo nyuma y’uko uyu musore  w’Imyaka   30- yaramaze  umwaka wose w’Intizanyo mu ikipe ya  FC Barcelona  . (SportsMole)

Juventus  ikomeje kureba uburyo yakomeza igice cyayo  cyomu kibuga hagati  izana umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi Teun Koopmeiners w’Imyaka 26 usanzwe akinira ikipe   Atalanta   . (La Gazzetta dello Sport – in Italian)

Gahunda  ya  Newcastle United yogutwa umusore w’Ikipe ya  Everton  akaba na rutahiza wayo Dominic Calvert-Lewin, 27,  yamaze gupfa kuberako  the Magpies  yananiwe kugurisha  umwongereza  wayo Callum Wilson. (Telegraph – subscription required)

Amakipe menshi  arimo  Ajax, Nice, Rennes ndetse  n’Ikipe ya Olympiakos  zose z’irifuza gutwara umunya-Portugal  Cedric Soares w’imyaka  32 unasoje amasezeranoye mu ikipe ya  Arsenal  akaba atazayongererwa  bisobanuyeko ntakipe afite ubu  . (Standard)

Manchester United  irashaka kugurisha Umuhorandi  Donny van de Beek  muburyo  bw’Aburundu  muri iy’Impeshyi kugirango atazagendera ubuntu mu mpeshyi  y’Umwaka utaha  . (Manchester Evening News)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *