Paper Talk[Europe]: Chelsea yatangiye gukoresha Marc Cucurella kugirango areshye Nico Williams ! Amerekezo mashya ya Joao Felix nyuma y’uko Barcelona ibyo kumuguma yabivuyemo
Manchester City ibizineza ndetse iraniteguye kwakira ubusabe buvuye mu makipe yomuri Saudi Arabia muri Saudi pro Legue kuri Ederson Santana de Moraes gusa iramushakamo arenga £30m bikavugwako Al-Nassr arimwe mu makipe y’Ifuza cyane uy’u muzamu ukomoka mu gihugu cya Brazil. (Talksport)
Marseille yomu gihugu cy’Ubufaransa ifite ikizere cyane cyo gutwara umusore w’Ikipe ya Manchester United Mason Greenwood n’ubwo Lazio yomu gihugu cy’Ubutaliyani bivugwako yatanze agera kuri £17m kuri uy’u musore w’Imyaka 22 wa Manchester United (Mail)
Flamengo yatangiye umushinga karundura wogutwara umusore w’Ikipe ya West Ham United Umunya-Brazil Lucas Paqueta w’Imyaka 26, mugihe amaze iminsi akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’Imikino yamahirwe. (Globo – in Portuguese)
Barcelona iyoboye andi makipe yose y’Ifuza gutwara Nico Williams umunya-Esipanye w’Imyaka 21 w’Ikipe ya Athletic Bilbao gusa Arsenal n’ikipe ya Chelsea nazo z’ikomeje kumukurikirana cyane kugirango zimwibukeho . (Football Insider)
Myugariro w’Ikipe ya Chelsea Marc Cucurella, 25, ngoyaba yatangiye urugamba rwo kuganiriza no kumvisha umusore bakinana mu ikipe y’Igihugu ya Esipanye Nico Williams kugirango amusange muri the Blues aho kujya muyandi makipe amwifuza arimo na Barcelona n’Ikipe ya Arsenal. (Sport – in Spanish)
Benfica yomu gihugu cya Portugal ikomeje kongera ikizere cyo gusinyisha Umunya-Portugal Joao Felix, 24, akaba umukinnyi w’Ikipe ya Atletico Madrid gusa bagomba kumuhanganira bikomeye n’Ikipe ya Aston Villa. (Football Transfers)
Myugariro w’Ikipe ya Lille yomu gihugu cy’Ubufaransa Leny Yoro arashaka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid n’ubwo akomeje no kwifuzwa n’andi makipe menshi arimo Liverpool na Paris St-Germain ariko nanone atekerezako gahunda yokujya muri Real Madrid nipfa ashobora kuzemera kwereke muri imwe muri ayama ekipe. (Fabrizio Romano)
Fulham yabajije n’iba Manchester United ifite agahunda yokugurisha Umunya-cotland Scott McTominay, ukina hagati mu kibuga w’Imyaka 27 mugihe United itekereza gutanduna na abakinnyi benshi. (HITC)
Amahirwe akomeje kuba menshi y’uko umusore w’Ikipe ya Aston Villa Matty Cash atakwerekeza mu ikipe ya AC Milan yomu gihugu cy’Ubutaliyani ikomeje kumwifuza cyane akaba akina nka myugariro w’Iburyo muri iy’Ikipe ndetse nomu ikipe y’Igihugu ya Poland. (Birmingham Live)
Barcelona ikomeje guhanga ijisho ku kongerera amasezerano umusore w’Ikipe ya Manchester City Joao Cancelo nyuma y’uko uyu musore w’Imyaka 30- yaramaze umwaka wose w’Intizanyo mu ikipe ya FC Barcelona . (SportsMole)
Juventus ikomeje kureba uburyo yakomeza igice cyayo cyomu kibuga hagati izana umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi Teun Koopmeiners w’Imyaka 26 usanzwe akinira ikipe Atalanta . (La Gazzetta dello Sport – in Italian)
Gahunda ya Newcastle United yogutwa umusore w’Ikipe ya Everton akaba na rutahiza wayo Dominic Calvert-Lewin, 27, yamaze gupfa kuberako the Magpies yananiwe kugurisha umwongereza wayo Callum Wilson. (Telegraph – subscription required)
Amakipe menshi arimo Ajax, Nice, Rennes ndetse n’Ikipe ya Olympiakos zose z’irifuza gutwara umunya-Portugal Cedric Soares w’imyaka 32 unasoje amasezeranoye mu ikipe ya Arsenal akaba atazayongererwa bisobanuyeko ntakipe afite ubu . (Standard)
Manchester United irashaka kugurisha Umuhorandi Donny van de Beek muburyo bw’Aburundu muri iy’Impeshyi kugirango atazagendera ubuntu mu mpeshyi y’Umwaka utaha . (Manchester Evening News)