HomePolitics

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka yasuye abasirikare B’u Rwanda bari muri Centrafrique

Maj Gen Vincent Nyakarundi ,Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, abagezaho ubutumwa burimo ubwo kubagaragariza uko umutekano wifashe mu karere.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye izi Ngabo z’u Rwanda ku bw’umuhate n’umurava bagira mu kubungabunga umutekano w’abaturage bo muri iki gihugu, anabagaragariza uko umutekano wo mu Karere uhagaze.Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda bya Mpoko.

Yashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda ubwitange bwabo, ashimangira ko umusanzu wabo mu kurinda abasivili n’imitungo yabo muri Repubulika ya Centrafrique, ari uwo kwishimirwa.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa muri Centrafrique gukomeza gukorana imbaraga mu nshingano barimo, bakazikorana ubunyamwuga bubahiriza amahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi (u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *