Watch Loading...
EuropePaper Talk

Paper Talk[Europe]:Chelsea yamaze gushaka umusimbura wa Conor Gallagher, Victor Osimhen munzira zo guhombere Napoli!

Umunya-Cameroon Joel Matip, 32, watandukanye na  Liverpool mu mpera z’umwaka w’imikino wa  202-2024  ari kwifuzwa na Bayer Leverkusen  yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w’imikino . (Sky Germany)

Mugihe hari amakuru akomeze kuvugwa ko Umwongereza Joe Gomez  akaba myugariro wa  Liverpool  kashobora gusohoka muri iy’ikipe ya Arne Slot  kuri ubu amakuru ahari aravuga ko ntagahunda afite yo gusohoka muri iy’impeshyi  nubwo Liverpool ishyigikiye igitekerezo cyuko yasohoka kubera ko ibifitemo inyungu zo kubona Anthony Gordon, 23  wa  Newcastle  United  mu gihe icyari cyo cyose Joe Gomez   yaba avuye  Anfield  akajya muri Newcastle . (Mirror)

Chelsea  yamaze no gutegura umusimbura wa Conor Gallagher, 24,  uri mu muryango winjira  muri  Atletico Madrid  mu gihugu cya Esipanye , Chelsea yamaze kugera mu ikipe ya Celtic  irifuza Umuhorandi ukina hagati mu kibuga nawe  Matt O’Riley, 23. (Sky Sports)

Byamenyekanye ko ntakipe nimwe  yigeze itanga ubusabe  mu ikipe ya Napoli basaba rutahizamu w’umunya-Nigeria  Victor Osimhen w’imyaka  25  dore ko yavuzwe cyane mu ikipe ya Chelsea ndetse na Paris Saint-Germain, ndetse byavuzwe ko  Umubiligi  Romelu Lukaku, 31 wa Chelsea yashoboraga kujya muri Napoli , kugirango boroshye igiciro Victor Osimhen yari bugendereho  . (Corriere dello Sport – in Italian)

Borussia Dortmund  iyoboye isiganwa  ririmo  Chelsea ndetse na  Aston Villa ryo gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Hoffenheim  akaba afite imyaka 21 Maximilian Beier  Umudage wa gize umwaka mwiza w’imikino. (Sky Germany)

AC Milan yamaze gutanga ubusabe buherekejwe na amafaranga angana   15m euros (£12.78m) mu ikipe ya Tottenham Hotspur kuri   Emerson Royal, 25,  bakazongeraho andi yinyongera ariko ngo  babonye uyu Munya-Brazil utabona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Tottenham Hotspur  . (Fabrizio Romano)

Rutahizamu w’Umudage  Niclas Fullkrug, 31,  yamaze gusoza isuzuma ry’ubuzi (medical test)  mu ikipe ya West Ham United avuye  muri Borussia Dortmund mu gihugu cy’Ubudage nyuma yo kubafasha kugera  ku  mukino w’anyuma wa UEFA Champions League ya 2023-2024. (Sky Sports)

Leeds United  yabajije ikipe ya Liverpool  niba yabatiza  Bobby Clark  Umwongereza ukiri muto akaba afite imyaka 19 gusa bikaba byagorana ko yabona umwanya uhagije wo gukina hagati mu kibuga ha Liverpool  . (Football Insider)

Juventus  irasha kurekura abakinnyi bagera byibuze ku munani(8)  muri iy’impeshyi ya 2024 banarimo  Umutaliyani Federico Chiesa, w’imyaka 26  uri kwifuzwa na  Tottenham Hotspur ndetse na Arsenal. (Mail)

Manchester United na  Arsenal  zose zirasha nanone Chiesa,  ariko zikagabanya amafaranga batanga kuri uyu Mutaliyani uri mu mwaka we wanyuma  muri Juventus (Teamtalk)

Everton ishobora gusa nk’ihatirizwa kugurisha Umwongereza   Jarrad Branthwaite, 22, munsi y’igiciro yashakaga kugirango itazahura n’ibibazo by’Amafaranga nk’ibyo yahuye nabyo mu mwaka ushize w’imikino  . (Football Insider)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *