Paper Talk[Europe]:Chelsea yamaze gushaka umusimbura wa Conor Gallagher, Victor Osimhen munzira zo guhombere Napoli!
Umunya-Cameroon Joel Matip, 32, watandukanye na  Liverpool mu mpera z’umwaka w’imikino wa  202-2024  ari kwifuzwa na Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w’imikino . (Sky Germany)
Mugihe hari amakuru akomeze kuvugwa ko Umwongereza Joe Gomez  akaba myugariro wa Liverpool kashobora gusohoka muri iy’ikipe ya Arne Slot kuri ubu amakuru ahari aravuga ko ntagahunda afite yo gusohoka muri iy’impeshyi nubwo Liverpool ishyigikiye igitekerezo cyuko yasohoka kubera ko ibifitemo inyungu zo kubona Anthony Gordon, 23 wa Newcastle  United mu gihe icyari cyo cyose Joe Gomez   yaba avuye  Anfield  akajya muri Newcastle . (Mirror)
Chelsea yamaze no gutegura umusimbura wa Conor Gallagher, 24, uri mu muryango winjira muri Atletico Madrid mu gihugu cya Esipanye , Chelsea yamaze kugera mu ikipe ya Celtic irifuza Umuhorandi ukina hagati mu kibuga nawe Matt O’Riley, 23. (Sky Sports)
Byamenyekanye ko ntakipe nimwe yigeze itanga ubusabe mu ikipe ya Napoli basaba rutahizamu w’umunya-Nigeria  Victor Osimhen w’imyaka 25 dore ko yavuzwe cyane mu ikipe ya Chelsea ndetse na Paris Saint-Germain, ndetse byavuzwe ko  Umubiligi Romelu Lukaku, 31 wa Chelsea yashoboraga kujya muri Napoli , kugirango boroshye igiciro Victor Osimhen yari bugendereho . (Corriere dello Sport – in Italian)
Borussia Dortmund iyoboye isiganwa ririmo  Chelsea ndetse na  Aston Villa ryo gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Hoffenheim akaba afite imyaka 21 Maximilian Beier  Umudage wa gize umwaka mwiza w’imikino. (Sky Germany)
AC Milan yamaze gutanga ubusabe buherekejwe na amafaranga angana 15m euros (£12.78m) mu ikipe ya Tottenham Hotspur kuri Emerson Royal, 25, bakazongeraho andi yinyongera ariko ngo babonye uyu Munya-Brazil utabona umwanya uhagije wo gukina mu ikipe ya Tottenham Hotspur . (Fabrizio Romano)
Rutahizamu w’Umudage Niclas Fullkrug, 31,  yamaze gusoza isuzuma ry’ubuzi (medical test) mu ikipe ya West Ham United avuye  muri Borussia Dortmund mu gihugu cy’Ubudage nyuma yo kubafasha kugera  ku mukino w’anyuma wa UEFA Champions League ya 2023-2024. (Sky Sports)
Leeds United yabajije ikipe ya Liverpool  niba yabatiza  Bobby Clark  Umwongereza ukiri muto akaba afite imyaka 19 gusa bikaba byagorana ko yabona umwanya uhagije wo gukina hagati mu kibuga ha Liverpool . (Football Insider)
Juventus irasha kurekura abakinnyi bagera byibuze ku munani(8) muri iy’impeshyi ya 2024 banarimo  Umutaliyani Federico Chiesa, w’imyaka 26 uri kwifuzwa na  Tottenham Hotspur ndetse na Arsenal. (Mail)
Manchester United na Arsenal zose zirasha nanone Chiesa,  ariko zikagabanya amafaranga batanga kuri uyu Mutaliyani uri mu mwaka we wanyuma muri Juventus (Teamtalk)
Everton ishobora gusa nk’ihatirizwa kugurisha Umwongereza Jarrad Branthwaite, 22, munsi y’igiciro yashakaga kugirango itazahura n’ibibazo by’Amafaranga nk’ibyo yahuye nabyo mu mwaka ushize w’imikino . (Football Insider)