Ubufaransa:Michel Barnier yamaze kumenyekana nka minisitri w’intebe mushya w’iki gihugu.
Michel Barnier wamenyekanye mu gukemura ikibazo cyari hagati y’Ubwongereza no kwikura kwabwo mu muryango w’ubumwe bw’uburayi yamaze gutangazwa nk’umukuru wa guverinoma y’Ubufaransa.
Ibi byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu mu masaha make ashize ko ikibazo cyari kimaze hafi amezi abiri nyuma Y’amatora y’inteko Nshingamategeko cyabonewe umuti nyuma yo gushyiraho ukuriye guverinoma.
Mu itangazo ry’ingoro ya Elysee izwi nka Elysee Palace,rivuga ko perezida Emmanuel macron yashyizeho Michel Barnier nka Minisitri w’intebe ugomba gushyiraho guverinoma ndetse akanakemura ibibazo igihugu n’abanegihugu bari bafite.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Michel yashizweho nyuma y’ubusesenguzi bwimbitse kugira ngo habeho guverinoma ifite imbaraga.
Michel Barnier w’imyaka 73,ni umwe mu bagize ishyaka ry’aba Repubulikani Riharanira amahame gakondo y’ikiyoborere aho mu Bufaransa, yahawe inshingano zitandukanye muri za ministeri cyane cyane iy’ubuhinzi,ububanyi n’amahanga ndetse n’iy’ibidukikije.
Yabaye Kandi kommiseri mu muryango w’ubumwe bw’uburayi inshuro ebyiri,ndetse n’umujyanama kuri uwo mwanya.Barnier yatangaje kandidatire ye yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko ntiyqbasha gutsinda amatora yo muri 2021.
Perezida Macro yakiriye ubwegure bwa minisitri w’intebe na Guverinoma ye Gabriel Natall mu kwezi Kwa karindwi uyu mwaka,mu cyumweru gishize ubwo yari muruzinduka rw’akazi mugihugu cya Serbia yavuze ko haburaga bike ngo izina rya minisitri mushya w’intebe ritangazwe,mu masaha Ari imbere Michel ararahirira inshingano ze maze ashyireho guverinoma nshya.