Tariki ya 5 /nzeri : uyu munsi havutse Sandrine ISHEJA Umuyobozi w’ungirije w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru[RBA].
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Umuteramakofe Muhammad Ali yashyikirijwe igihembo cyo kuba uwa mbere mu marushanwa ya boxe y’abafite ibilo biremereye yari yabereye i Roma mu mikino mpuzamahanga ngororangingo. Icyo gihe yari acyitwa Cassius Clay.
1972: Mu Budage mu Mujyi wa Munich habereye ubwicanyi bwakozwe n’ibyihebe byo muri Palestine byari mu Itsinda ryitwa Black September; ryagabye igitero ndetse rifata bugwate Abayahudi 11 bari bahagarariye Israel mu mikino mpuzamahanga ngororangingo. Nyuma abo bose barapfuye.
1975: Muri Leta ya California ahitwa Sacramento muri Amerika uwitwa Lynette Fromme yagerageje kwivugana Perezida Gerald Ford.
1986: Indege Pan Am Flight 73 yakoreye impanuka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Karachi ihitana abantu bari bayirimo bose.
2000: Tuvalu yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
2007: Mu Budage hafashwe abagabo batatu bari mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al Qaida, nyuma yo gucyekwaho gutegura igitero cyari kwibasira Ikibuga cy’Indege cya Frankfurk.
2020: Itsinda ry’Ingabo z’Urwego rushinzwe kugenzura imipaka yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari EJMV (Extended Joint Mechanism of Verification) rugize Inzego z’Inama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ryaje gukora iperereza ku barwanyi 19 b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
1864: Achille François Bazaine, yabaye Maréchal w’u Bufaransa.
1905: Hashyizwe umukono ku masezerano yasoje intambara y’u Buyapani n’u Burusiya izwi cyane nka Russo-Japanese War. Aya masezerano yabereye ahitwa New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babifashijwemo na Perezida Theodore Roosevelt.
1932: Ubukoloni bw’Abafaransa bwari bugizwe n’ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bwa Afurika yari izwi nka French Upper Volta bwacitsemo ibice havuka ibihugu bya Côte d’Ivoire, Sudani y’u Bufaransa [French Sudan] na Niger.
1960: Umusizi Léopold Sédar Senghor yatorewe kuba Perezida wa mbere wa Sénégal.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
uyu munsi havutse Sandrine ISHEJA Umuyobozi w’ungirije w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru[RBA].
1947: Kiyoshi Takayama wabaye Umuyobozi Mukuru w’Itsinda ry’Abagizi ba nabi ryitwa Yakuza.
1973: Alexandra Kerry, umukobwa wa Senateri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Kerry.
1990: Franco Zuculini, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1979: Alberto di Jorio, wabaye Umuyobozi wa Vatican Bank.
1997: Mother Teresa, wahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.