HomePolitics

Ubufaransa : Ubwegure bwa minisitiri w’intebe bugiye guteshwa agaciro kubera imikino olempike

Minisitiri w’intebe w’ubufaransa ashobora kuza kuguma kuri izi nshingano by’agateganyo n’ubwo yari yatangaje ubwegure bwe kubera imikino olempike igiye kubera muri iki gihugu .

Biteganijwe ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, araza guha umugisha ubwegure bwa minisitiri w’intebe we Gabriel Attal bitarenze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko ishyaka ryabo ry’abakristu ryatsinzwe mu matora y’abadepite, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza.


Icyakora, Bwana Attal yiteguye kuguma ku mwanya wo kuba umuyobozi wa guverinoma by’agateganyo byibuze nko mu minsi 10 mu gihe imikino Olempike izaba iri kubera i Paris .Nubwo ishyaka rya left Alliance ryatsinze amatora yo ku ya 7 Nyakanga,gusa kugeza ubu naryo ubwaryo ntiryari ryashobora kumvikana ku mukandida waryo ushobora ugomba gusimbura Attal.


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ,bwana Attal ntiyigeze agira icyo atangariza abanyamakuru ubwo yavaga mu nama y’abagize guverinoma ye yari yabereye ku ngoro ya Élysée ,Bwana Attal yabwiye Perezida Macron ko atazakomeza izi nshingano nyuma yo gutsindwa kw’ishyaka rye rya Ensemble ryatsinzwe ndetse rikanatakaza ubwiganze mu nteko ishinga mategeko mu matora y’abadepite adasanzwe yahamagajwe ikubagaho na Perezida Macron.


Ishyaka National Rally (RN) rya Madame Le Pen ryatsinze amatora y’i Burayi mu ntangiriro za Kamena ariko nyuma riza ku mwanya wa gatatu mu majwi y’abadepite yo ku ya 7 Nyakanga.Kubera ko nta shyaka ryabonye ubwiganze busesuye, Bwana Macron yasabye Bwana Attal ko iyi nayo yaba ari impamvu yo gukomeza kuguma kuri izi nshingano


Ku wa mbere, amashyaka atatu akomeye ya NFP ,Abasosiyalisiti, Greens n’Abakomunisiti yavuze ko bahurije ku uwahoze ari umudipolomate witwa Laurence Tubiana nk’umukandida ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.Madamu Tubiana, ufite imyaka 73, ni umuyobozi w’umuryango w’ibihugu by’i Burayi , Tubiana kandi yayoboye amasezerano y’i Paris mu 2015 ku bijyanye n’ikirere. Yanahoze kandi ari umujyanama w’uwahoze ari Perezida w’Abasosiyalisiti, François Hollande.

Laurence Tubiana nk’umukandida ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *