Watch Loading...
HomeOthersPolitics

ECUADOR : toni 6 za cocaine zasanzwe muri kontineri zari zijyanye ibitoki mu budage

Polisi ya Ecuador yatangaje ko imbwa zicunga umutekano zo mu bwoko bwa Sniffer zasanze toni 6.23 za cocaine zihishe mu ibitoki byari bigiye koherezwa mu mahanga.


Polisi yavuze ko basanze ibiyobyabwenge byinshi bya Cocaine mu gihe cyo kugenzura buri kontineri yagombaga koherezwa ku cyambu cy’amazi maremare ya Posorja mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umujyi munini wa Ecuador witwa Guayaquil aho uduce twa kokayine twari twihishe munsi y’ibisanduku by’ibitoki bigenewe koherezwa mu mahanga.

Abayobozi bavuga ko ibyoherejwe byari bijyanwe mu Ubudage, kandi ko ibi byari kuba bifite agaciro ka miliyoni 224 z’amadolari iyo biramuka bigeze aho byaganaga.Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko abantu batanu aribo bahise batabwa muri yombi ku ikubitiro nyuma yo kuvumburwa kw’ibi biyobyabwenge

Umwe mu bafashwe bakekwaho gushaka kwambutsa ibi ibiyobyabwenge yari ahagarariye isosiyete yohereza ibicuruzwa mu mahanga ndetse hari hanarimo abayobozi bashinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’igitoki aho muri ako gace ,Ecuador yabaye igihugu kinini cyambukirizwamo cocaine ikorerwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Peru na colombiya, akenshi igakunda kwambutswa n’udutsiko tw’abagizi ba nabi dukoresha ibyambu bya Ecuador mu kohereza ibiyobyabwenge mu Burayi no muri Amerika.


Umwaka ushize, abashinzwe umutekano muri uquateur bafashe toni zirenga 200 z’ibiyobyabwenge, ibyinshi muri byo bikaba yari cocaine.Kugeza ubu amakuru aravuga ko inzego z’umutekano zahagaritse iyi cocaine yari giyekoherezwa mu Burayi.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *