
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jordanie ruzamara iminsi itatu, rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri, nibwo Minisitiri Biruta na mugenzi we wa Jordanie, Nyakubahwa Mazin Abudullah Al Farrayeh, bakurikiranye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono na IGP Namuhoranye na Maj. Gen. Abeidallah A. Maaytah, Umuyobozi ushinzwe umutekano rusange muri Jordanie.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordanie, Urujeni Bakuramutsa.
Amasezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n’amahugurwa, guhanahana amakuru n’ubunararibonye, n’ubufatanye mu zindi ngeri z’ibikorwa by’umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.
iyi migenderanire yari yanakomeje Ku wa Mbere wa kiriya cyumweru dusoje tariki ya 26 Kanama aho u Rwanda na Sierra Leone byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano na serivisi z’igorora.muyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu cya Sierra Leone, Maj. Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku byerekeranye no gushimangira ubufatanye mu kubaka ubushobozi bugendanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano banahuriza hamwe integanyanyigisho z’amahugurwa.