Watch Loading...
HomePolitics

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yari amaze iminsi agirira muri Indonesia.

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yari amaze iminsi agirira muri Indonesia , aho yitabiriye Inama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika, yagombaga kuva tariki 1 kugeza uyu munsi tariki 3 Nzeri 2024.

Iyi nama izwi nka Indonesia-Africa Forum, yanashyiriwemo umukono ku amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$ ,ni nama yari igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia, ndetse yibandaga cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro .

Si perezida Kagame wenyine wari muri iyi nama gusa kuko abandi bakuru b’Ibihugu bya Afurika barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania nabo bari bayitabiriye.

Indonesia ni kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Aziya gifite ubukungu bwihagazeho dore ko kiri muri 20 bya mbere bifite ubukungu bunini ku Isi. Umuturage wa Indonesia abarirwa ko ku mwaka yinjiza amadolari asaga 5200.

Inama ya mbere yahuje Indonesia na Afurika yabaye tariki 10-11 Mata 2018, ibera muri Nusa Dua Convention Center, i Bali.U Rwanda na Indonesia basanzwe bafitanye umubano mwiza dore ko nubundi Perezida Kagame asanzwe asura iki gihugu cyo ku mugabane w’Aziya inshuro nyinshi ndetse iyaherukaga nyuma y’uru ruzinduko ashoje byari muri 2022 Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Icyo gihe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’impande zombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *