Tshisekedi niwe kibazo cya Congo; ihuriro AFC/M23 ryariye karungu nyuma y’uko Leta irenze kugahenge kemeranyijwe
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, riyobowe na Corneille Nangaa bagarutse ku mpungenge bafite ku bijyanye n’agahenge kari kagamije ahanini kugira ngo abaturage bahunze intambara bahabwe ubufasha bitagoranye.
Nubwo AFC yashimye uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gushaka ibisubizo ku bibazo byinshi biri muri DRC, AFC yagaragaje impungenge zikomeye ku bijyanye no gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Kongo yemeza ko birigutegurwa nabi.
AFC yatangaje ko mu kubahiriza amahame n’Amategeko Mpuzamahanga y’Ububanyi n’Amahanga no kureba inyungu rusange z’abaturage ba Congo, AFC yakiriye kandi yemera ihame ry’agahenge ku bw’inyungu z’abaturage.nubwo bimeze bityo, AFC ivuga ko aka gahenge katubahirijwe n’ingabo zishyize hamwe za leta ya Kinshasa, zitemereye impunzi gusubira mu bice bimwe na bimwe zikomokamo byabohojwe n’ingabo za AFC/M23.
Muri iri tangazo Corridor Reports ifitiye Kopi rikomeza rivuga ko; AFC ifite uburenganzira bwo kurinda abasivili bari kwicwa mu majyaruguru ya Kivu ndetse n’iya amajyepfo.
Iri huriro risobanura ko ritari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na leta ya Tshisekedi,gusa yemeza ko leta ya Kinshasa yihaye gahunda zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ivugwaho gushyigikira FDLR .
AFC yatangaje ko aka gahenge karanzwe n’ibitero byinshi by’ingabo za leta ya Kinshasa mu bice nka Bweremana, Ruzintaka, Kirumba, Matembe (Kaseghe), na Masisi. Abantu bavuye mu nkambi za Mugunga, Kanyarucinya, n’ahandi hafi ya Minova ngo bagiye bafungwa kandi babuzwa gusubira mu turere twabo, bikomeza kubababaza no kubatera impungenge.
AFC irasaba isuzuma ryimbitse nyuma y’aka gahenge ka kabiri ndetse ikanasaba kugaragaza icyizere cy’uko Ingabo za FARDC zitazongera kwitwikira aka gahenge ngo maze zihungananye umutekano. AFC ivuga ko leta ya Kinshasa itatanze icyizere cyuzuye mu kubahiriza aka gahenge.
Muri Iri tangazo, AFC yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ari we kibazo gikomeye cya DRC, imushyira mu majwi kuba ari we nyirabayazana w’akajagari kariho. basaba ko akurwa ku butegetsi kugira ngo igihugu gisubirane. bashimangira ko we n’ubutegetsi bwe bananiwe gusohoza inshingano zabo, bigatuma igihugu gikomeza kudindira.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko; AFC ifite uburenganzira bwo kurinda abasivili bari kwicwa mu majyaruguru ya Kivu ndetse n’iya amajyepfo. AFC isoza yemeza ko ifite inshingano nziza zo gufasha, gukumira no kurinda abaturage ba Congo icya bahungabanya kandi ikagaragaza ubushake bwo kugirana ibiganiro bya politiki n’ubutegetsi buriho hagamijwe gukemura ikibazo mu nzira z’amahoro.