BREAKING NEWS : Kagame Paul yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’amajwi 99.18%
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje mu buryo bwa burundu, ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024. Amajwi ya burundu agaragaza ko Paul Kagame ari we watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere aho yagize 99,18%. Frank Habineza yagize 0,50% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%
Mu kanya gato nibwo iyi Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ibisubizo bya burundu byavuye mu matora yabaye tariki ya 14 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu,15 ab’imbere mu gihugu na 16 ku byiciro byihariye,aho Paul Kagame w’Umuryango FPR INKOTANYI ari we watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku majwi 99.18%, nkuko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yashyize hanze ibya burundu byavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.
Kurundi ruhande ibyavuye mu matora y’abadepite agaragaza ko ishyaka rya RPF – inkotanyi ariryo riyoboye andi mu kugira ubwiganze bwinshi mu nteko ishinga amategeko ku ijanisha rya 68.83% ringana n’imyanya 37 ,ryakurikiwe n’amashyaka arimo PL na PSD.
Mu byiciro byihariye harimo abahagarariye urubyiruko n’abafite ubumuga hatowe Umuhoza Gashumba Vannessa na Icyitegetse Venuste nk’abahagarariye urubyiruko naho Mbabazi Oliva atorerwa guhagararira abafite ubumuga mu inteko ishinga amategeko ku majwi 375 ahwanye n’ijanisha rya 59.90%
iyi Komisiyo yanatangaje ko ishimira abanyarwanda ndetse n’imitwe ya Politike yose yagize uruhare ku bw’imigendekere myiza y’amatora haba mu gihugu no hanze yacyo ndetse ikanashimira byimazeyo abakorerabushake b’amatora ,abafatanyabikorwa b’amatora ,inzego z’ibanze ,indorerezi n’itangazamakuru ku bufatanye bagaragaje muri aya matora.