TODAY IN SPORTS HISTORY : Abantu batageze kuri 20 nibo baje mu Inama rusange y’ikipe ya Kiyovu Sports

Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze iyi tariki muri siporo [ tariki ya 3/nzeri ]
2006 Muri Tennis , Andre Agassi yatsinzwe na Benjamin Becker w’Umudage wari ku mwanya wa 112 aho yamutsinze amaseti atatu kuri imwe mu cyiciro cya 3 muri US Open mu mukino we wa nyuma nk ‘uwabigizeumwuga .
2006 Muri Basketball , umukinnyi wa Los Angeles Sparks witwa Lisa Leslie yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi [MVP] muri WNBA.
2016 Abantu batageze kuri 20 nibo baje kuri Hotel iri mu Kiyovu yagombaga kuberamo Inama rusange y’ikipe ya Kiyovu Sports nubwo, abitabiriye banenze cyane abakunzi n’abagize umuryango wa Kiyovu Sports batitabiriye iyi nama n’ubundi yari imaze gusubikwa gatatu, aba nabo nubwo bayisubitse ntabwo byababujije kuganira kuri bimwe mu bibazo by’ikipe yabo. Imwe mu makipe makuru mu mupira w’u Rwanda.
2016 APR FC yatsinze AS Vita Club y’i Kinshasa kuri Final ; Apr fc yatsinze AS Vita Club igitego kimwe ku busa ku munota wa 112 w’umukino wabanje kurangira iminota 90 amakipe yombi yagoye miswi ubusa ku busa. Wari umukino wa nyuma wa AS Kigali Tournament yafashaga amakipe kwitegura shampionat
2023 Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino w’intoki wa Volleyball yatsinze ikipe y’igihugu ya Tanzania amaseti 3-0, hari mu mukino wa kimwe cya munani wo guhatanira igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.
2023 Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation), ryatoranije abakinnyi 30 bari buhagararire u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatatu (Africa Aquatics Zone 3).
2023 Umuholandi Max Verstappen yatsinditse amateka ye ku nshuro ya 10 muri Formula 1 nyuma yo kwegukana iyi shampiyona muri Grand Prix yo mu Butaliyani yabeyereye i Monza nyuma yo gutsinda mugenzi we wakiniraga Red Bull witwa Sergio Pérez .