Nyuma ya perezida Uwayezu Jean Fidèle undi mu yobozi muri Rayon Sports yafashe ikemezo cyo kuyisezera!
Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports Bwana Namenye Patrick biteganyijwe ko atazakomeza kuri izi nshingano akaba asigaje igihe kingana n’ukwezi kumwe kugirango ave kuri izi nshingano.
Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe ataratangiye umwaka w’Imikino neza wa 2024-2025 aho mu mikino ibiri imaze gukinwa itarabona itsinzi dore ko umukino ufungura wa shampiyona banganyijemo n’ikipe ya Marines Fc ubusa ku busa(0-0) mu gihe umukino wa kabiri na wo banganyijemo n’ikipe y’Amagaju ibitego bibiri kuri bibiri(2-2).
Gusa iyi kipe sibibazo by’umusaruro muke ifite gusa kuko ifite n’ibindi bibazo mu miyoborere ya ekipe ndetse n’Ibibazo by’ubukungu.
Kuri ubu ikigezweho n’uko uwari umunyamabanga wa yo Bwana Namenye Patrick atazaguma muri izinshingano uku kwezi kwa Nzeri n’Ikurangira akaba arumwe mu bagawe cyane n’abakunzi biyi kipe cyane mu bijyanye no kugura abakinnyi bafatika kandi bakwiriye bafasha ikipe gutwara ibikombe.
Ibi bije nyuma y’uko bifuzwe ko perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidèle ataziyamamariza kuyobora iyi kipe yambara ubururu n’umweru k’unshuro ye ya kabiri dore ko iminsi itangiye kubarirwa ku ntoki aho hasigaye iminsi byibuze 49 kugirango abanyamuryango bayo binjire mu matora yugomba kubayobora.
Andi makuru akavuga ko DAF w’umuryango wa Rayon Sports Bwana Adrien NKUBANA na we yari yeguye gusa biciye mu nama bivugwa ko yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nzeri 2024 yemera gusubira mu nshingano .
Iyi kipe kandi ngo harimo ubukene buvuza ubuhuha aho bamwe mu bakinnyi basinyishijwe batahawe amafaranga yabo byatumye bamwe banga kuza mu myitozo y’Ikipe ndetse bamwe bikavugwa ko bashobora gusesa amasezerano niyi kipe bakaba barangajwe imbere na Haruna Niyonzima dore ko umutoza w’iyi kipe Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” yarahiye akirenga ko ntamukinnyi azakoresha na we adakora imyitozo.
Ibi byose abakunzi biyi kipe baribaza amaherezo ya byo ndetse n’inzira bizacamo kugirango yo ngere kuba ikipe ikomeye!