HomePaper TalkToday in Sport History

TODAY IN SPORTS HISTOR: Arsenal yatsinze Everton mu mukino utoroshye, naho Carlos Diogo abona izuba

BIMWE MU BIHE BY’INGENZI BYARANZE IYI TARIKI MU MATEKA YA SIPORO

1926 hakinwe Tour de France kunshuro ya 20 yatwawe na Lucien Buysse ukomoka mu gihugu cy’ububiligi wakurikiwe na Nicolas Frantz kumwanya wa kabiri we akaba akomoka mu gihugu cya Luxembourg.

1930 Ikipe y’umupira w’amaguru ya SHO yarashinzwe muri Old Beijerland mu gihugu cy’ubuhorandi

1959 Federico Bahamontes ukomoka mu gihugu cya Espagne yegukanye Tour de France kunshuroyayo ya 46 aho yakurikiwe na Henry Anglade Umufaransa .

Ku ya 18 Nyakanga 1976, mu mikino Olempike yabereye Montreal, Nadia Comaneci wo muri Romaniya yabaye umukinnyi wambere w’imikino ngororamubiri wabonye amanota meza 10 y’abacamanza ba Olempike kubera kwitwaraneza .

1991 Mike Tyson umwirabura ubu ufite imyaka 58 akaba akomoka mu gihugu cya Amerika yahuye n’abakobwa bahatanira Miss Black America irishwanwa ryabaye kunshuro yambere mu mwaka 1968 ryegukanwa na Saundra Williams .

2015 Arsenal yatsinze Everton ibitego bitatu kuri kimwe muri kimwe cyakabiri cy’igikombe cya Asia umukino wabereye kuri Singapore National Stadium mu gihugu cya Singapore umusifuzi yari Craig Pawson.

2021  Tour de France kunshuro ya 108: Umunya-soluveniya Tadej Pogačar yabaye umukinnyi muto wegukanye etape muri irirushanwa ,mu gihe Mark Cavendish yatsindiye amanota yokuzamukaneza icyo gihe Tour de France nubundi yegukanwe na Tadej Pogačar Umunya-soluveniya ubu ufite imyaka 25 .

ABAVUTSE UYU MUNSI MURI SIPORO

1942 Giacinto Facchetti, Myugariro w’umupira w’amaguru w’umutaliyani wanakiniye ikipe y’igihugu imikino 94, akaba yaranakiniye kandi amakipe arimo Inter Milan imikino 476, yavukiye Treviglio, mu Butaliyani.

1950 Kostas Eleftherakis, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubugereki mu makipe nka Panathinaikos y’iwabo, akaba n’ubundi yaravukiye mu Bugereki.

1951 Henry Caicedo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Kolombiya (wakiniye ikipeya Deportivo Cali FC, wavukiye i Cali, muri Kolombiya.

1982 Panagiotis Lagos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ubugereki wakiniye amakipe atandukanye arimo AEK Athens F.C, Apollon Smyrnis FC ndetse akinira n’ikipe y’igihugu y’ubugereki.

1983 Carlos Diogo, umukinnyi w’umupira w’amaguruwa ukomoka muri Uruguay. yakiniye amakipe atandukanye kandi akomeye Zaragoza yomuri Esipanye,River Plate yomuri Argentine ndetse n’ayandi.

1988 César Villaluz, umukinnyi w’umupira w’amaguruwa ukomoka muri Mexico ubu afite imyaka 36 yakiniye amakipe atandukanye San Pedro, Oaxaca ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mexico

ABATABARUTSE KURI IYI TARIKI MURI SIPORO

1907 Ted Pooley, umuzamu wa Cricket wo mu ,bwongereza yapfuye afite imyaka 65.

1963 Alfred Cooper, umukinnyi wa Cricket muri Afurika y’Epfo (Ikizamini 1; Transvaal), yapfuye afite imyaka 69.

1980 Naoomal Jeoomal, umukinnyi wa Cricket wo mu Buhinde ,yapfuye afite imyaka 76.

1986, Stanley Rous, umutoza w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza wanabaye Perezida wa 6 w’impuzamashyirahmwe y’u mupira w’amaguru ku isi “FIFA” hagati y’umwaka 1961-74, yapfuye afite imyaka 91.

1991 Harold Butler, umukinnyi wa Cricket mu Bwongereza (Ibizamini 2, ibitego 12; Nottinghamshire CCC), yapfuye afite imyaka 78.

1995 Fabio Casartelli, umukinnyi w’amagare wo mu Butaliyani watwaye umudali wazahabu mu mikino ya Olempike mu gace ko gusiganwa kumuntu kugiticye mu mwaka wo mu 1992, yapfuye azize impanuka y’isiganwa muri Tour de France yari afite imyaka 24.

2001 Roy Gilchrist, umukinnyi wa Cricket wo mu Buhinde ,yapfuye azize indwara ya Parkinson afite imyaka 67.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *