Paper Talk[Europe]:Igisubizo cya Jurgen Klopp kukuba yatoza Abongereza, Manchester United yahaye igisubizo Fulham kuri Scott McTominay
Umusore w’Ikipe ya Everton w’Imyaka 22 Amadou Onana Umubiligi ukina hagati mu kibuga bitarenze iki cyumweru agomba kuba yabaye umukinnyi mushya w’ikipe ya Aston Villa y’umutoza Unai Emery. (Sky Sports)
Atletico Madrid yatangiye kugaragaza ko y’ifuza gutwara umusore w’ikipe ya Manchester City akaba na rutahizamu w’umunya Argentine Julian Alvarez, 24, kugirango bamusimbuze Alvaro Morata Umunya-Esipanye w’imyaka 31 biteganyijwe ko agomba kwinjira muri AC Milan. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Gahunda y’ikipe ya Arsenal yogutwara Riccardo Calafiori, 22 wa Bologna mu Butaliyani irikuzamo agatotsi kubera ko kugezubu amakipe yombi kumvikana k’umafaranga bikomeje kugorana gusa Arsenal irigutekereza undi muti aho bashaka gukoresha Jakub Kiwior, 24, muri iy’igahunda ariko nanone ikibazo gihari nuko uyu myugariro w’umunya Poland we ashaka kujya muri AC Milana kuruta kujya muri Bologna . (Times – subscription required)
Manchester United yamaze kwanga ubusabe bw’ikipe ya Fulham kuri Scott McTominay w’imyak 27 usigaje umwaka umwe wamasezerano muri United gusa ushobora kongerwaho undi umwe. (Mail)
Al-Nassr gahunda yayo yogutwara umusore kaba n’umuzamu wa Juventus Wojciech Szczesny w’imya 34 yamaze kwanga bisobanuye ko bagomba gushakira ahandi. (Athletic – subscription required)
Paris St-Germain yamaze gushyira mu byibanze igomba gukora gahunda ya Victor Osimhen muri iy’ikipe dore ko Chelsea bisankaho yamaze kuva muri gahunda yogutwa uyu musore ukomoka mu gihugu cya Nigeria w’imyak 25 wa Napoli yomu gihugu cy’Ubutaliyani . (Talksport)
Liverpool yamaze kuva muri gahunda yogutwara umusore w’umufaransa w’imyaka 18 Leny Yoro urimunzira zinjira mu ikipe ya Manchester United nubwo yari yarigeze gutangaza ko we ashaka kujya muri Real Madrid. (Mirror)
Birmingham City irikwifuza gutwara umusore w’ikipe ya Aston Villa w’Imyak 21 akaba rutahizamu w’umwongereza Louie Barry. (Football Insider)
Aston Villa byamenyekanye ko igifitiye amafaranga arenga kimwe cya kabiri cyayo Moussa Diaby, 25, yaguzwe ava muri Bayer Leverkusen n’inyuma y’uko uyu musore akomeje kwifuzwa bikomeye n’ikipe Al-Ittihad yomuri Saudi Pro League muri Saudi Arabia. (Football Insider)
West Ham United birasankaho yamaze gutsinda irushanwa ryo kwibikaho mababa wa Arsenal Reiss Nelson w’imyaka 24 ubarirwa n’ikipe ye agaciro kangana na £25m. (Talksport)
Mababa w’ikipe ya Leeds United r Crysencio Summerville, 22, akomeje ibiganiro na Chelsea byokuyerekezamo ariko nanone ikipe ya Rennes yomu gihugu cy’Ubufaransa ikomeje gutekereza kuri uyu musore. (Teamtalk)
Barcelona yamaze kuba itanga ubusabe mu ikipe ya Athletic Bilbao kuri mababa wayo Nico Williams, 22, ndetse banumvikane ibereba umukinnyi byose mbere y’uko haba hari ikipe yomu gihugu cy’Ubwongereza yabikora ubundi bibikeho uyu musore ukomoka mu gihugu cya Esipanye . (Fabrizio Romano)
West Ham United yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Manchester United kugirango ibagurishe Aaron Wan-Bissaka, 26, Umwongereza ufite amamuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba akina kuruhande yugarira. (Teamtalk)
Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp wasezeye kumpera zuyu mwaka w’imikino wa 2023 agahita anasimburwa na Arne Slot bavanye muri Feyenoord byavugwaga ko yajya gusimbura Gareth Southgate mu ikipe y’Igihugu ya Bongereza uherutse gusezera yamaze kuvuga oya kuri ayamahirwe . (Sky Germany)
Gusa nanone ishyirahamwe ry’umupira w’amagauru mu gihugu cy’Ubwongereza ngo rishobora kwemera gutegereza Pep Guardiola agasohoka mu ikipe ya Manchester City kugirango bahite bamutwara nk’umutoza mushya wabo. (Independent)
Umutoza w’ikipe ya Tottenham Hotspur Ange Postecoglou ni umwe mubahabwa amahirwe nanone yokuba umusimbura wa Gareth Southgate. (Telegraph – subscription required)