Rayon sports yamaze kwemeranya byose kugirango isinyishe abanya – senegal babiri
Ikipe ya Rayon sports mu rwego gutegura neza umwaka w’imikino utaha w’imikino yamaze kwemeranya n’abanya -senegal babiri kuba basinyira iyi kipe barimo Youssou Diagne na Fall Ngagne.
Rayon Sports yumvikanye na Youssou Diagne, myugariro w’Umunya-Sénegal wari Kapiteni wa Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri aho ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro.
uyu myugariro ukomoka muri Senegal Youssou Diagne yamaze kumvikana nabyose na rayon_sports akaba nawe aragera mu Rwanda muri iri joro nta gihindutse. Ni umusore ushobora kuzakinana na Oumar kuko Mitima Isaac ari mu nzira isohoka muri Rayon Sports.
Undi wamaze gusozanya byose na Gikundiro ni uwitwa Fall Ngagne wakiniriga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque, yagezemo avuye muri Ittihad Tangier yo muri Maroc na Génération Foot yo muri senegal akaba ari rutahizamu ufite imyaka 24 .
aba akaba ari babiri muri batatu batangajwe Mu mpera z’icyumweru gishize na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle .aba n’abarimo bamwe n’abakinnyi barimo Haruna Niyonzima ,Niyonzima olivier seif ,fitina Ombarenga n’abandi benshi baguzwe muri iri gura n’igurisha ry’abakinnyi bose bitezwe ko bazerekanwa ku munsi w’igikundiro ubura iminsi mike ngo ube ndetse n’umutoza w’umunyaburezile Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” w’imyaka 64 ndetse
Uwaherukaga ni kugurwa n’iyi ikipe ni Muhire wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ubururu n’umweru akaba yahawe angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko Ngabo yakomeje abitangaza .
Muhire Kevin utarahwemye kugaragaza kwitangira ndetse no gufasha iyi ikipe mu bihe bigoye yagiye icamo byagiye birangwa n’ibura ry’amikoro yo guhemba abakinnyi mu mwaka w’imikino ushize ariko nka kapiteni agakomeza kugenda afasha iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi yaba mu gutera akanyabugabo abakinnyi ndetse n’umusaruro mu kibuga.
Muhire Ubwo yari ageze ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro yasabye iyi kipe kumuha agera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango abashe kuyisinyira n’ubwo hagati aho yagendaga abona andi makipe amwifuza ariko akomeza kugira ikipe ya Rayon sports amahitamo ye ya mbere yo kwerekezamo ,kuva icyo gihe Rayon sports yatangije gahunda yise kwigurira umwana wayo aho yashyizeho uburyo bwa akenyenyeri kugirango buri mukunzi wese wa ekipe ya Rayon sports abashe gutanga uko yifite mu rwego gukusanya angana na miliyoni 40 Muhire Kevin yari yabasabye.