Watch Loading...
HomePaper TalkSports

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Peresida wa Rayon Sports ibyo yijeje abafana yatangiye kubishyira mu ngiro, Police FC iri muri Uganda ikomeje gutanga ubutumwa!

Ikipe ya Police FC yahano mu Rwanda mu rwego rwo  kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2024-2025  byumwihariko imikino Nya-Africa ya CAF Confederations Cup yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya MAROONS yo mu gihugu cya Uganda banyabitse ibitego bitatu kuri kimwe (3-1) akaba ari n’umukino wakabiri bakinnye kuva bagera muri iki gihugu aho uwambere banganyije n’ikipe ya SC Villa ibitego bibiri kuri bibiri(2-2) .(PoliceFC)

Perezida wa Rayon sports avuga ko kuba Rayon day itazabera kuri Sitade Amahoro byabahombeje byinshi. Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko nubwo iyi kipe hari amafaranga menshi yari kwinjiza kuri ‘Rayon Day’ iyo ibera kuri Stade Amahoro, ariko igihombo kinini yagize ari uko batashoboye kwereka ibigo bikomeye ko bafite umubare munini w’abafana ku buryo byayifasha gukorana na byo.(#DailyBox)

Rutahizamu Fall Ngagne na myugariro Youssou Diagne bumvikanye na Rayon Sports,ibi bije nyuma y’uko peresida w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko basigaje kugura abakinnyi byibuze  batatu bagomba kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025.(#Kigali To Day)

Rutahizamu wasoje amasezerano muri APR FC yerekeje muri Gorilla FC, rutahizamu Mugunga Yves uheruka gutandukana na Kiyovu Sports aho yari intizanyo ya APR FC, yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Gorilla FC. mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo uyu rutahizamu yasinyiye Gorilla F.(#Isimbi)

Ntwari Fiacre yakirijwe kunyagirwa umuba w’ibitego muri ekipe ye nshya ya Kaizer Chiefs. Ntwari Fiacre usanzwe ari Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yakinnye umukino we wa mbere muri Kazier Chiefs nubwo bitagenze neza kuko banyagiwe na ekipe ya Young Africans  ibitego bine ku ubusa.(#DailyBox)

Nta bwoba dufite – Rwaka Claude avuga kuri Rayon Sports WFC izakina Champions League, umutoza Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore, Rwaka Claude wisanze mu Itsinda A mu majonjora ya CAF Women’s Champions League mu karere ka CECAFA, yavuze ko nta bwoba afite bwo kuzakina imikino ya nyuma y’iri rushanwa.(#Igihe)

Umukino wa Super Cup wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, FERWAFA, yatangaje ko umukino wa Super Cup, uzahuza Police FC na APR FC , uzakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 10 Kanama aho kuba kuri sitade  Amahoro.(#DailyBox)

AS Kigali ifite abakinnyi 11 igiye gutangira imyitozo yitegura shampiyona 2024-2025, ikipe ya AS Kigali yonyine mu makipe 16 yari isigaye itari yatangira kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 iratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri, biteganyijwe ko izatangirana byibuze abakinnyi 11  bonyine kuko nibo bonyine basigaranye  amasezeano muri iy’ikipe.(#Kigali To Day)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *