Ikipe ya Manchester united imaze gutsindirwa ku kubuga cyayo n’ikipe ya Brighton and Hove Albion ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Ubwongereza [ English Premier League ] .
Uyu wari umukino wari wayobowe n’umusifuzi ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza witwa Peter Bankes ukaba wabereye kuri sitade ya Manchester united ya Old Trafford .

Ikipe ya Manchester united itozwa na Ruben Amorim yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Andre Onana mu izamu , Leny Yoro ,Matthijs De Ligt , Harry Maguire ,Noussair Mazraoui , Manuel Ugarte ,Kobbie Mainoo ,Diogo Dalot ,Amad Diallo , Bruno Fernandez na Joshua Zirkzee .
Mu gihe Brighton itozwa na Fabian Hurzeler yari yabanje mu kibuga abarimo umuzamu Bart Verbruggen , Joel Veltman ,Pervis Estupinan ,Jean Paul Van Hecke , Lewis Dunk , Carlos Baleba ,Yasini Ayari ,Yankuba Minteh ,Joao Pedro ,Kaoru Mitoma na Danny Welbeck .
Ikipe ya Manchester united yatangiye umukino itungurwa cyane kuko ku munota wa gatanu gusa uwitwa Yankuba Minteh yari amaze guterekamo igitego cya mbere cya Brighton ku mupira yari ahawe neza na Kauro Mitoma gusa Bruno fernandez yaje kubonera igitego cyo kwishura Man united kuri penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Joshua Zirkzee ndetse igice cya mbere kirangira gutyo ari 1 – 1 .

Mu gice cya kabiri ibitego bya Kauro Mitoma na Georginio Rutter byatumye ikipe ya Manchester united itakaza icyizere cyo kwegukana amanota atatu yari ikeneye imbere y’abafana bayo.
Uyu ukaba ubaye umukino wa kane wa Manchester united itakaje iri iwayo mu mikino itanu iheruka kuhakinira ndetse abafana benshi ba Manchester united batashye bifatira ku gahanga umunya – Cameroun witwa Andre Onana ufatira iyi ikipe nyuma yo gukora amakosa akomeye yatumye hajyamo igitego cya gatatu cyakuye Man united mu mukino nyuma yo kunanirwa gukuramo ishoti ryasaga nkaho rishotewe kure cyane .
Uyu musaruro United ibonye kuri Brighton bitumye ukomeza kuguma ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa Premier League n’amanota 26 mu gihe ikipe ya Brighton yose ihise yicuma igaca kuri Fulham ikagera ku mwanya wa cyenda n’amanota 34 .